Leta y’u Burundi yagize icyo ivuga ku kuba Perezida Evariste Ndayishimiye yaragaragaye muri Centrafrique yambaye umwambaro wa gisirikare, igaragaza ko ntawe bikwiye gutera urujijo.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Perezida Ndayishimiye yagaragaye ari mu mwambaro wa gisirikare, ari kumwe n’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu gace ka Sibut muri Centrafrique.
Byari nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Centrafrique.
Perezida w’u Burundi i Subut yari aherekejwe n’umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni ziri muri Centrafrique, Lt Gen Sidick TraorĂ© cyo kimwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo.
Ni ku nshuro ya mbere Ndayishimiye yari agaragaye yambaye umwambaro wa gisirikare kuva yasezererwa mu ngabo z’u Burundi akerekeza muri Politiki muri 2016.
Ni ibyatumye bamwe mu Barundi bibaza impamvu Perezida Ndayishimiye yagaragaye mu mwambaro wa gisirikare kandi bazi ko ari umusivile.
Umuvigizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye asubiza umunyamakuru wari umubajije iki kibazo, yavuze ko kuba Ndayishimiye yaragaragaye yambaye uriya mwambaro nta kibazo kirimo, bijyanye n’uko na we yasaga nk’uri ku rugamba.
Ati: “Icyo nababwira cyo ni uko umukuru w’igihugu ari kizigenza [umuyobozi] w’inzego z’umutekano n’iz’igisirikare.”
“Niba yaragiye rero muri icyo gihugu cya Centrafrique nk’uko na we yabyivugiye, mu mpamvu ebyiri yagiyeyo harimo gushyigikira mugenzi we warahiraga muri Manda ya kabiri, ariko nk’uko mubizi musanzwe mu bizi ko u Burundi bufite ingabo zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu bamwe bita MINUSCA.”
“Nyir’icyubahiro rero yahise aboneraho akanya ajya gusura ingabo. Ahubwo byari byiza cyane! Ntimwabonye ko yari aberewe? Byari byiza cyane kuko yari agiye gusura ingabo ku rugamba biba ngombwa ko ajyana umwambaro ujyanye na byo.”
Ntahorwamiye yunzemo ko kuba Ndayishimiye yaragaragaye mu mpuzankano ya gisirikare nta rujijo bikwiye gutera, kuko afite ububasha bwo kwambara umwambaro wose ujyanye n’igikorwa arimo, atanga urugero rwo kuba aberwa na bite iyo ari guhinga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


