Arikiyepisikopi wa Kampala muri Uganda, Cyprian Kizito Lwanga uheruka kwitaba Imana, yazize indwara y’umutima nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo we.
Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Mata ni bwo Kiliziya Gatolika muri Uganda yatangaje ko Musenyeri Kizito yasanzwe yitabye Imana.
Arikidiyosezi ya Kampala yavuze ko uyu wari umwe mu bakomeye muri Kiliziya Gatolika mu gihugu yasanzwe mu cyumba cy’inzu yari atuyemo yapfuye.
Iti: “Mu gahinda gakomeye, turi hano kubamenyesha ko umushumba wacu, Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kampala, Nyiricyubahiro Dr Cyprian Kizito Lwanga yahamagawe mu nzu y’Imana. Arikiyepiskopi yasanzwe mu cyumba cye yapfuye muri iki gitondo.”
Arikidiyosezi ya Kampala yakomeje yihanganisha Abakirisitu Gatolika n’umuryango wa Dr Cyprian Kizito Lwanga, gusa ntiyahita itangaza icyamwishe kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umurambo we wakorerwaga isuzuma rikagaragaza ko yazize umutima.
Cyprian Kizito Lwanga yitabye Imana mu gihe ku wa 2 Mata yari yagaragaye yifatanye n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika ya Rubaga, mu rugendo rw’Inzira y’Umusaraba.
Urupfu rwe rwababaje Abanya-Uganda benshi kugeza no kuri Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.
Museveni kuri Twitter yagize ati: “N’umubabaro mwinshi namenye urupfu rwa Arikiyepisikopi wa Kampala, Cyprian Kizito Lwanga. Nifayanyije na Kiliziya Gatolika, abayoboke b’amadini yose ndetse n’igihugu mu kunamira Lwanga. Yapfiriye mu kwemera. Imana ihe roho ye iruhuko ridashira.”
Cyprian Kizito Lwanga yavutse muri Mutarama 1953, agirwa Arikiyepisikopi wa Kampala ku wa 19 Kanama mu 2006.
Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama ihuriwemo n’amatorero yo muri Uganda (UJCC), iri mu nzego zivuga rikumvikana muri kiriya gihugu.
Mu Ukuboza umwaka ushize, uyu mushumba yari yasabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mutarama uyu mwaka asubikwa imyaka itatu, kugira ngo Uganda ibanze guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kiyugarije.
Ni amagambo atarakiriwe neza cyane ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bamushinja guhengamira ku ruhande rwa Perezida Museveni; gusa we akavuga ko bamwumvise nabi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


