Umuhanzi Karasira Marie Clarisse ari mu bamaganye Polisi y’igihugu, nyuma y’uko iraje abageni yafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri Stade.
Abageni batumye Karasira yamagana Polisi ni abaheruka gufatirwa mu kagari ka Muyange ho mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro.
Aba bageni n’abo bari kumwe barenga 50 bafatiwe mu rugo rwa nyiri Hoteli yitwa Rainbow barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bahita bajyanwa muri Stade ya Kicukiro aho basobanuriwe ububi bw’icyorezo cya COVID-19.
Amafoto yafashwe yerekana umugeni yicaye muri Stade asa n’uwumiwe, ku buryo byakuruye amarangamutima y’abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bagaragaje ko Polisi itari ikwiye kujyana bariya bageni muri Stade.
Abanenze Polisi y’u Rwanda barimo n’umuhanzi Clarisse Karasira wayishinje kutagira ubumuntu.
Karasira kuri Twitter yagize ati: “Mbabajwe cyane n’iki gikorwa. Umuyobozi wacu w’icyerekezo Paul Kagame yatwigishije kubaha ikiremwa muntu no kurangwa n’impuhwe kugira ngo tugire u Rwanda rwiza. Ariko iki gikorwa kirabura ubumuntu. Ni ububabare bw’iteka ku bageni n’abo bazabyara.”
Uyu muririmbyi yakomeje avuga ko bigoranye ko bariya bageni bazigisha abana babo gukunda igihugu, mu gihe cyose bazaba bakibuka isanganya ryababayeho ku munsi w’ubukwe bwabo.
Yibukije Polisi ko ishobora gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko, ariko nanone ikazirikana icyubahiro cy’abantu, kuko ibyo yakoreye bariya bageni atari iby’i Rwanda.
Karasira yavuze ko adashyigikiye kuba bariya bageni bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, gusa nanone agaragaza ko urebye ibibera mu masoko, muri za gare n’ahandi hahurira abantu benshi; bigaragara ko hakoreshejwe ingufu z’umurengera.
Cyakora cyo n’ubwo umuhanzi Karasira Clarisse n’abenshi mu Banyarwanda bagiriye bariya bageni impuhwe, hari ikindi gice cy’abantu bagaragaje ko ibyo Polisi yakoze ari byo, bijyanye n’uko ntawe ukwiye kujenjekera kiriya cyorezo gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.
Amabwiriza ya Guverinoma yatangiye kubahirizwa guhera ku wa 30 Werurwe 2021, ateganya ko “ishyingirwa rikorerwa imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.”
Guverinoma y’u Rwanda yibutsa abantu kandi ko ibirori byo kwiyakira bibujijwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

40 Responses
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
tuzaze tuvugisha ukuri rimwe na rimwe police yacu ikora ibidakwiriye gufata umuntu ukekwaho icyaha ukamushira imbere yitangazamakuru nka television iba ijya yibuka ko uwomuntu naba umwere bazaba bamushizeho icyasha mubuzima bwe, noneho badukiriye abageni uku nugutesha agaciro ikiremwamuntu murakoze

ubwose ukuri uvugishije ni ukuhe nabanyiri ubwite bazi ko bakoze amarorerwa; ntimugakabye ngo ntibazakunda igihugu clarisse sinarinzi ko afite imitejerereze icuramye gutya! babure kugira abantu inama yo kwirinda kutumvira no gushaka guteza abandi ibyago! batuke police namwe muzi ubwenge; ubu amafuti dukora tuyihorere ngo mizakunde igihugu! ni akumiro pe!

Ubukwe bwubahwe nabose.ubuse amasoko na zagare hateraniramo 20 raa???kdi ho bahera mugitondo kugeza mu ijoro

Clarisa karasira aravuga ukuri kucyise polisi zitamuretse ngo arangize ubukwebwe ngobamuhane bujyeye? Wamugani kobavuga 50% mumasoko uzaga batabyigana? Nibagende.

Ahubwo karasira c niba nawe abisbyigikiye ni umunyamafuti.
Kuba umuntu ar umugeni NINDE wababwiye ko agomba kwica amategeko.
Ubwo murumva polisi yajya irobanura abo ihana nabo ireka?
Ubwose ya ba ikiri polisi y igihugu?
Mujye mureka Ayo maranga mutima atagira ishingiro.
Clarisse rwose rekeraho kubogama kdi uziko tukwemera.
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
Ahubwo karasira c niba nawe abisbyigikiye ni umunyamafuti.
Kuba umuntu ar umugeni NINDE wababwiye ko agomba kwica amategeko.
Ubwo murumva polisi yajya irobanura abo ihana nabo ireka?
Ubwose ya ba ikiri polisi y igihugu?
Mujye mureka Ayo maranga mutima atagira ishingiro.
Clarisse rwose rekeraho kubogama kdi uziko tukwemera.
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
tuzaze tuvugisha ukuri rimwe na rimwe police yacu ikora ibidakwiriye gufata umuntu ukekwaho icyaha ukamushira imbere yitangazamakuru nka television iba ijya yibuka ko uwomuntu naba umwere bazaba bamushizeho icyasha mubuzima bwe, noneho badukiriye abageni uku nugutesha agaciro ikiremwamuntu murakoze
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
Ntabwo Umukuru w’igihugu yigeze yigisha kutubaha amategeko ngo muzarengerwe no kuyarengera.
Kubaha ikiremwamuntu ni no kwkirinda icyagishyira mu kaga.
Nta muyobozi wigeze ashyigikira kwica amategeko icyo wakwitwaza cyose, mu gihe icyo ari cyo cyose

Nomumategeko habaho ikitwa irenga yobora nkananswe amabwiriza ahubwo itegeko niryo ryishwe hariya

Nonex amategeko ntatorwa kd agakurikizwa n’abaturage? Mubyukuri muriyi minsi police iri gukabya! Iki gikorwa nicyabunyamaswa pe ntibikwiye! Kimwe nibindi nko kurasa umuturage NGO afashwe anywa inzoga,…. Mubyukuri ibi bintu ababishinzwe babikurikirane pe!

Nonese amategeko akuraho ubumuntu? clarisse ikosa rikomeye yakoze nukuvuga icyo atekereza.
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
Nonese amategeko akuraho ubumuntu? clarisse ikosa rikomeye yakoze nukuvuga icyo atekereza.
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
Ntabwo Umukuru w’igihugu yigeze yigisha kutubaha amategeko ngo muzarengerwe no kuyarengera.
Kubaha ikiremwamuntu ni no kwkirinda icyagishyira mu kaga.
Nta muyobozi wigeze ashyigikira kwica amategeko icyo wakwitwaza cyose, mu gihe icyo ari cyo cyose
Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade
Byakabaye byiza police ishatse undi muti n’aho ubundi gacye gacye abaturage bazajyenda biyumvamo kudatekana. (Ni agatecyerezo)

Hari ibintu bibaho n’ubwo ari ikosa rikirengagizwa. Amategeko aramutse akomeje kubahirizwa uko yakabaye mu Rwanda yaba atari amategeko inka ya Mose wo muri Bibiliya. Hari inambo rijya rivugwa mururimi rw’i gifaransa ngo “toutes la veritĂ© ne pas bonne adire” ukuri kose singombwa kukuvuga.
Ibi n’agahomamunwa kabisa ibi ntabwo ari ubuco uberanye n’umunyarwanda.

Asyi uyu nawe amaze kwishyura hejuru uramagana police se uri ibiki wowe nyakabwana ana nibo batuma abantu basubira muri guma murugo3none muratera iseseme ngo ngo ahubwo iyo Barbara mageragere izo nkozi zikibi

Nguko uko bayatamo………. buriya ibya Clarrisse bigiye gutangira umuteremuko….. sinzi uburemere yiyumvamo bwo gupinga amabwiriza ya leta akanabivuga muruhame.

Kuva navuka mbonye ibikorwa police y’Urwanda ukoze kitarimo gushisoza, ubunyangamugayo, ubumuntu numuco rwose twababaye cyane

Wowe Kararisa urigiki muriki gihugu kuburyo ugeraho unenga police ? Ahubwo nawe bagukurikirane kuko bikomeje kuvugwa ko usigaye ukorana nibigarasha naho kwitwaza umugeni byo ntagaciro bifite kuko umugeni muzima nawe ntiyashyira ubuzima bwabantu mukaga. Toka wakigarasha we nawe utangiye kuba kizito / Idamange …ubwo urijuse

Nikosa pe kurenga kumabwiriza yo kwirinda covide19 arikose inama ziba mumidugudu ko ntacyo zivugwaho ntikorwa? Ntabwo bakwandurase? Ahaaaaa! Aba bageni nibihangane bage bibika isabukuru yubukwe niyifungwa icyarimwe.

Nigiki cyitwa gukora kinyamwuga cyaba ari kiriya? Polisi n’ikore akazi kayo ariko mubwenge n’ubushishozi bukwiriye urwego rukomeye nkaruriya. Kugaragaza icyo uricyo ntabwo aricyo kikugira icyo uricyo!!!

Reports za human right zaza zishyira u Rwanda mubihugu byambere birimo abaturage batishimye mukaboroga ngo baratwanga

Ngewe numva police yakwikubita agashyi pe kuko ahaa! (Ni idea)