Museveni yategetse ko habaho iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Musenyeri Kizito

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ibindi bisobanuro byimbitse bigaragaza uburyo Dr Cyprian Kizito Lwanga wari Arikiyepisikopi wa Kampala yapfuyemo.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Musenyeri Kizito yasanzwe mu cyumba cy’icumbi rye yapfuye.

Dr Charles Ssekitoleko, Umuhuzabikorwa ushinzwe ubuvuzi muri Arikidiyosezi ya Kampala ejo ku wa Mbere, yatangaje ko Musenyeri Dr Cyprian Kizito Lwanga yazize indwara y’umutima izwi nka “Ischemic”.

Perezida Museveni ubwo yari mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu gace ka Kololo, yavuze ko akeneye kumva abaganga b’uriya mushumba bamubwira impamvu batacunze neza uburwayi bwe bikagera aho bumuhitana.

Perezida Museveni yavuze ko atanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’abaganga ku rupfu rwa Musenyeri Lwanga.

Ati: “Narababaye cyane nkyumva ko Arikiyepisikopi yapfuye, biba ngombwa ko mbaza nanavugana na muganga wa Polisi wagize uruhare mu isuzuma ry’umurambo n’abandi baganga, hanyuma mbasaba kumpa ibisobanuro.”

“Abaganga bavuze ko indwara yamwishe izwi neza… Ndetse nanabajije muganga wanjye, (Diana) Atwiine…, ariko se niba iki kibazo cyari kizwi, mwagikozeho iki?”

Raporo ya Dr Ssekittoleko y’ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo ivuga ko Arikiyepisikopi wa Kampala umutima wamwishe yari awumaranye igihe.

Museveni ntiyemeranya n’iyi raporo kuko iriya ndwara yari ikwiye gucungwa ndetse n’urupfu rukirindwa.

Ati: “Mu byukuri, n’ubwo muvuga ko Imana yaduhamagaye, ndashaka ko abantu b’agaciro baguma hano igihe kirekire gishoboka. Abaganga bamucungaga igihe kirekire. Bagomba kugira ibyo basobanura.”

“Numvise ko hari ikizamini cyitwa ECG gishobora gupima imikorere y’imitsi y’umutima, ariko ntigishobora kumenya ibinure byamavuta ari mu mitsi. Numvise ko kubw’ibyo hari ikindi kizamini (the Two-dimensional echocardiography). Niba kibaho kuki kitakozwe? Ku rwego runaka ndashaka ko uru ruhande rusobanurwa.”

Dr Cyprian Kizito Lwanga yari Arikiyepisikopi wa Kampala kuva muri 2006.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *