Loni ishyira RDC ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiza imbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’ibura ry’ibiribwa, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rihuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) ndetse n’Ishami ryita ku biribwa (WFP/PAM), rivuga ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni 27.3 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, barimo abagera kuri miliyoni 7 bakeneye ubufasha bwihuse bw’ibiribwa.

FAO na PAM bakomeza bavuga ko byibura Umukongomani umwe muri batatu bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

Ibi bigira Congo Kinshasa igihugu cya mbere ku Isi gifite “umubare munini w’abantu bakeneye ubufasha bwihutirwa mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa.”

Impamvu nyamukuru Loni itanga nk’izituma Congo Kinshasa yugarizwa n’inzara, ni intambara z’urudaca zimaze igihe zarayogoje ibice bitandukanye bya kiriya gihugu.

Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, iya Tanganyika iri mu majyepfo ya kiriya gihugu n’iya Kasai iri rwagati mu gihugu ziri mu zugarijwe cyane.

Indi mpamvu yatanzwe ni isubira inyuma ry’ubukungu bwa kiriya gihugu bwatewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Loni ivuga ko “ababyeyi babuze uburenganzira ku butaka bwabo ndetse bahatiwe guhunga mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo, bityo bisanga abana babo barwara kubera kubura ibyo kurya.”

WFP ivuga ko yahuye n’imiryango yagiye itahuka mu midugudu yayo igasanga amazu yayo yaratwitswe ndetse n’imyaka yarasahuwe burundu, ku buryo bamwe bahitamo gutungwa n’imizi y’ibiti ndetse n’amababi y’imyumbati.

Abaturage bibasiwe cyane n’inzara ni abavuye mu byabo, impunzi, abatahutse, imiryango yakiriye impunzi ndetse n’abantu bahuye n’ibiza (imyuzure, inkangu, inkongi y’umuriro) cyo kimwe n’ingo zabapfakazi.

FAO na WFP basaba ko hakenewe ubufasha bwihuse mu rwego rwo kurokora ubuzima bw’Abakongomani bugarijwe n’inzira.

Aya mashami ya Loni yagereranyije RDC n’ibihugu byugarijwe n’inzara nka Syria, Iraq na Yemen.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *