Biruta yasabye abananiwe gukoresha inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bihanganisha u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasabye abagoreka n’abakoresha nabi inyito ya nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kutigora bafata u Rwanda mu mugongo muri iki gihe cy’icyunamo.

Dr Biruta yabitangaje ejo ku wa Gatatu ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi ijana.

Minisitiri Biruta abinyujije kuri Twitter ye, yashimiye abakomeje kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe, gusa aha gasopo abohereza ubutumwa bashaka kurutoneka.

Ati: “Ndifuza gushimira abavandimwe n’inshuti bakomeje kutwoherereza ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije natwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dr Vincent Biruta yakomeje yihangangiriza abagamije kwitwaza ubutumwa bufata mu mugongo Abanyarwanda, nyamara bagamije kubatoneka.

Ati: “Ku bakigorwa no gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bo ibyiza ni uko batakwigora batwoherereza ubutumwa uyu munsi. Ntacyo bidutwaye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yatanze ubu butumwa, mu gihe hari bimwe mu bihugu by’amahanga bigishinjwa kugoreka inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikavuga ko ari ‘Jenoside yo mu Rwanda’.

Bene ibyo bihugu kandi bikunze kugabanya umubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bikavuga ko hishwe abantu ibihumbi 800.

Ibyo bihugu birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika byarifashe ubwo Inteko Rusange ya Loni yemezaga ko ibyabaye mu Rwanda bigomba kwitwa ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Ni mu gihe Ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hahindurwa inyito yari isanzwe ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda.”

Ubwo yatangizaga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na we yanenze ibihugu bidaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, akenshi bikigaragarira mu kwanga gufata cyangwa kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babyihishemo.

Perezida Kagame yavuze ko iyo mikorere birangira igize ingaruka ku mateka kuko bituma abahakana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside barushaho kwiyongera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *