Perezida Samia Suluhu agiye kugirira uruzinduko rwa mbere mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, azagirira uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu cye nk’umukuru wa kiriya gihugu ku Cyumweru Tariki ya 11 Mata.

Perezida Samia azaba yasuye igihugu cya Uganda nk’uko byemejwe n’igitangazamakuru cya Leta ya Uganda (UBC).

Mu kwezi gushize ibitangazamakuru byo muri Uganda byari byatangaje ko ku wa 18 Werurwe Samia yagombaga guhagararira Perezida John Pombe Magufuli mu nama yari kwiga ku mushinga w’umuyoboro w’ibitoro ibihugu byombi bihuriyeho, gusa iyi nama ihurirana n’urupfu rwa Magufuli witabye Imana ku munsi wari wabanje.

Ni inama yagombaga kubera i Entebbe muri Uganda.

Uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu muri Uganda ruzaba rugamije kurebera hamwe na Perezida Museveni uko uriya mushinga w’ibitoro wavanwa mu nzira.

Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo ba Perezida Magufuli na Museveni bari basinyanye amasezerano yo kubaka umuyoboro wo gutwara ibitoro (peteroli idatunganyije) ureshya na kilometero 1,445.

Ni umushinga w’agaciro ka miliyari $3,5 uzahuza ahantu hacukurwa ibitoro muri Uganda n’icyambu cya Tanga kiri ku nyanja y’Abahinde muri Tanzania.

Cyakora cyo kuva Perezida Magufuli yapfa abenshi mu Bagande n’abanya-Tanzania batangiye kwibaza ku hazaza h’uriya muyoboro, bijyanye n’imbaraga yashyiraga mu kuwihutisha.

Nko muri 2019 Perezida Magufuli yandikiye Museveni amusaba kwirukana abayobozi b’Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro (URA), kubera ko badindizaga uriya mushinga kubera imisoro.

Abanya-Tanzania n’Abagande bagaragaje impungenge z’uko umushinga wa biriya bitoro ushobora kudindira, cyangwa ukagenda gahoro nyamara imirimo yo kubaka umuyoboro yari mu nzira yo gutangira.

Kurikira amavidewo y’ibiganiro bya BWIZA TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *