Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye bongeye kotsa igitutu Guverinoma ya Zimbabwe, bayisaba gufata Protais Mpiranya bikekwa ko ahihishe agashyikirizwa ubutabera.
Mpiranya w’imyaka 60 y’amavuko, yahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Perezida JuvĂ©nal Habyarimana, akaba akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mpiranya by’umwihariko aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bashakishwaga kurusha abandi kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inyuma ya Kabuga FĂ©licien wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi umwaka ushize.
Bombi bari barashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishimwe rya $ miliyoni eshanu (akabakaba Frw miliyari eshanu), ku muntu wese ushobora gutanga amakuru aganisha ku itabwa muri yombi ryabo.
The Guardian ivuga ko Umushinjacyaha wa IRMCT (Urwego rwashyizweho ngo rurangize imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda), Serge Brammertz, avuga ko icyizere cyo gufata Mpiranya ari cyose nyuma ya Kabuga.
Ati: “Turizera ko itabwa muri yombi rya Kabuga rishobora kudutera akanyabugabo, kandi turizera kuryifashisha mu kubona Mpiranya.”
Bikekwa ko Protais Mpiranya yaba amaze igihe kirekire yihishe muri Zimbabwe, ndetse IRMCT yagerageje kumvisha kenshi Leta ya kiriya gihugu ko igomba kumutanga.
Ikinyamakuru The Guardian cyavuze ko nyuma y’uko Robert Mugabe ahiritswe ku butegetsi muri 2017, abayobozi muri IRMCT bagiye bakorera ingendo muri Zimbabwe bagerageza kumvisha buryo ki ubuyobozi bwa Perezida Emerson Mnangagwa bwatanga Mpiranya, gusa nta musaruro ufatika wigeze ugerwaho.
Cyakora cyo ubusabe bushya bwo gufashwa kubona Mpiranya ngo ruriya rwego ruzabutanga muri uku kwezi.
Brammertz avuga ko icyizere cyo gufata Mpiranya cyongewe n’amasezerano yerekeye abanyabyaha aheruka gusinywa hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ndetse n’umubano u Rwanda rufitanye na Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bikekwa ko ari hamwe uriya mugabo akunze gukorera ingendo.
Brammetz kandi yavuze ko kuba Mpiranya adafatwa ari uko akunze gukingirwa ikibaba na bamwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cya Zimbabwe.
Ati: “Kubera amateka afite mu gisirikare, birashoboka cyane ko agikingirwa ikibaba n’abasirikare bakomeye. Aracyakora cyane, aracyakora ubucuruzi kandi kugeza hambere aha yagiye akorera ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ahashoboka hakaba muri Zimbabwe, RDC na Afurika y’Epfo.”
Brammetz waganiraga na The Guardian yunzemo ko Mpiranya ari umwe mu batanze itegeko ryo kwica Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe ku wa 7 Mata 1994, aho Madamu Agathe yishwe ari kumwe n’Abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga.
Uretse Minisitiri w’Intebe, bivugwa kandi ko Mpiranya yatanze itegeko ryo kwica abandi banyapolitiki bakuru batavugaga rumwe na Leta.
Abagenzacyaha bavuga ko yagiye muri Zimbabwe nk’umwe mu bari bayoboye Umutwe w’abarwanyi wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside, kuri ubu ukaba ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Bivugwa ko Mpiranya yanywanye n’basirikare bakuru mu gisirikare cya Zimbabwe, ubwo Mugabe yoherezaga ingabo ze muri RDC. Mpiranya afatanya n’abasirikare bakomeye muri Zimbabwe mu mishinga ya za miliyoni z’amadorali yo gucukura amabuye y’agaciro bagurisha bakagabana inyungu.
Uyu mugabo kandi bivugwa ko ari umwe mu bakora ubucuruzi bw’intwaro zihabwa imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu Ukuboza 2010, iperereza ryakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umutekano ryagaragaje ko Mpiranya akorana bya hafi na Zimbabwe ndetse amaze igihe aba muri icyo gihugu.
Mu 2012, nibwo byavuzwe ko Mpiranya ari muri Zimbabwe ndetse hatangazwa ko agendera ku mazina ya Mahuku Théophase cyangwa se Kakule James, kugira ngo adafatwa.
Ni ikibazo cyahagurukije Inteko Ishinga Amategeko ariko birangira Zimbabwe ikomeje kunangira yanga kumushyikiriza ubutabera.
Umwaka ushize Brammertz yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ko n’ubwo haba hari ibimenyetso bifatika n’amakuru y’aho aba bakekwaho uruhare muri Jenoside baherereye, ariko habura ubufatanye hagati ya za Guverinoma zo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo.



4 Responses
Zimbabwe yongeye kotswa igitutu isabwa gutanga Protais Mpiranya
Nkomeje kwibaza! Ese Leta yacu ikwiye gushyira imbaraga mu gufata no kubuza amahwemo abanyarwanda bari hanze cyanga ikwiye kurushaho kubashakira ukuntu babaho batekanye? Ibibera muri Uganda ku bafite isano n’abanyarwanda, bintera kwibaza! Icyiyongeraho ni amafaranga y’umurengera agenda muri uko guhiga abanyarwanda bari hanze. Tekereza gukodesha indege, ukongeraho guhemba abakozi bajya muri ibyo bikorwa usize ibitaro bidafite imiti, amashuri adasakaye, n’ibindi. Ni ibyo kwibazaho!
Zimbabwe yongeye kotswa igitutu isabwa gutanga Protais Mpiranya
Nkomeje kwibaza! Ese Leta yacu ikwiye gushyira imbaraga mu gufata no kubuza amahwemo abanyarwanda bari hanze cyanga ikwiye kurushaho kubashakira ukuntu babaho batekanye? Ibibera muri Uganda ku bafite isano n’abanyarwanda, bintera kwibaza! Icyiyongeraho ni amafaranga y’umurengera agenda muri uko guhiga abanyarwanda bari hanze. Tekereza gukodesha indege, ukongeraho guhemba abakozi bajya muri ibyo bikorwa usize ibitaro bidafite imiti, amashuri adasakaye, n’ibindi. Ni ibyo kwibazaho!
Zimbabwe yongeye kotswa igitutu isabwa gutanga Protais Mpiranya
Mbashimiye ko mwerekanye igitekerezo cyanjye!
Zimbabwe yongeye kotswa igitutu isabwa gutanga Protais Mpiranya
Mbashimiye ko mwerekanye igitekerezo cyanjye!