Jenoside yakorewe Abatutsi, ikozwe n’intagondwa z’Abahutu_Bamporiki

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n'”Intagondwa z’Abahutu”, avuga ko idakwiye kwitiranywa n’ingaruka zayo.

Ni ibikubiye mu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter ye, bujyanye n’ibihe by’icyunamo Abanyarwanda barimo bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamporiki yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi, ikozwe n’intagondwa z’Abahutu. Tuyisobanurire abato, twe kuyitiranya n’ingaruka zayo. Tububakemo ubunyarwanda nk’igihango.”

Bamporiki yatanze ubu butumwa mu gihe hari abenshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse biganjemo abasize Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kumushinja gucinya inkoro, abakigendera ku moko bo bakamushinja kugambanira abo bita bene wabo.

Aba kandi bakunze kumvikana kenshi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, nyamara bigaragara ko birengagije ukuri.

Ku bwa Minisitiri Bamporiki, “Upfobya ibyo atazi atabonye, n’upfobya ibyo azi yabonye, bombi ni abapfapfa.”

Bamporiki yasabye bene abo bantu guhinduka bakareka kuba abapfapfa, mu rwego rwo kuramira u Rwanda rw’ejo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *