Kwigisha ubumwe n’ubwiyunge umusaza w’imyaka 60 cyangwa 70 ni nko gutokora ifuku_Sen. Evode

Sangiza iyi nkuru

Senateri Evode Uwizeyimana asanga Leta ikwiye kwibanda cyane ku rubyiruko mu nyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge itanga, kuko kubwigisha umusaza ufite imyaka 60 cyangwa 70 anafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko ‘gutokora ifuku’.

Senateri Evode yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyagarukaga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 27 ishize habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Senateri Evode yavuze ko bamwe mu bakuze bakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeye kuri iyi myumvire.

Yavuze ko abantu nk’aba badakwiye gutabwaho umwanya ngo barigishwa, kuko “kubigisha ni nko gutokora ifuku.”

Ati: “Umusaza ufite imyaka 70 cyangwa 60 ufite igengabitekerezo ukigendera kuri ya mategeko 10 y’Abahutu Gitera yashyizeho akakubwira ko yumva ayo mategeko ari yo yayobora igihugu, uwo muntu kwirirwa umwiruka inyuma ngo ufite ibyo umwigisha by’ubumwe n’ubwiyunge bisa no gutokora ifuku kuko akazi k’ifuku ni ugucukura ibitaka.”

Senateri Uwizeyimana yavuze ko mu nyigisho atanga ashyize imbere urubyiruko, kuko nubundi mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge n’inzira zo kubana neza, hakwiye kwibandwa ku bakiri bato.

Ati: “Tugashyira imbaraga ku rubyiruko, tukababwira ngo dore Igihugu cyanyu, dore amateka yacu, ni mabi ariko ni ay’acu.”

Ibi bitekerezo kandi abihuriyeho na Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire mu kiganiro aherutse kubwira Isibo TV ko mu bakuze bari mu kigero kimwe harimo abantu bagifite ingengabitekerezo mbi, haba ku ruhande rw’abishe ndetse n’abiciwe.

Dr Pasiteri Rutayisire avuga ko no mu nzego z’ubuyobozi harimo abantu nk’abo, kandi ko iyo yicaye akabisesengura ku ruhande rumwe abumva kuko ibyabaye mu Rwanda birenze ukwemera.

Icyakora avuga ko afite ibyiringiro ko abariho babyiruka ubu n’abazabakomokaho ndetse n’abuzukuru babo, bazabana neza ndetse bakagira igihugu cyiza kurushaho kuko bazakura babona ababyeyi babo ndetse na ba sekuru na ba nyirakuru kandi ibyo ari byo soko y’umunezero n’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kwigisha ubumwe n’ubwiyunge umusaza w’imyaka 60 cyangwa 70 ni nko gutokora ifuku_Sen. Evode
    erega bazi ukuri kwinshi baba babona mubabeshya

  2. Kwigisha ubumwe n’ubwiyunge umusaza w’imyaka 60 cyangwa 70 ni nko gutokora ifuku_Sen. Evode
    erega bazi ukuri kwinshi baba babona mubabeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *