Murangwa Eugène wahoze ari umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavuze uko Rayon Sports yari imaze gutsinda Al-Hilal yo muri Sudani, interahamwe zifatanyije kwishimira intsinzi n’abo zahutazaga mbere ya Jenoside bitanga agahenge mu gihe cy’icyumweru cyose.
Murangwa uri mu bakinnyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mugabo kuri ubu utuye mu gihugu cy’Ubwongereza yavuze ko ubwo Rayon Sports yari imaze gusezerera Al-Hilal yo muri Sudani iyitsinze ibitego 4-1 kuri Stade Amahoro, byatanze agahenge kuko interahamwe zarekeye aho guhiga Abatutsi, ahubwo zifatanya n’abandi bose kwishimira iyo ntsinzi.
Yagize ati: “Rayon Sports imaze gutsinda uwo mukino mu gihe cy’icyumweru cyose kwa kwishishanya, wa mwiryane wari mu Banyarwanda cyane hano i Kigali aho nabibonaga, wabaye nk’uwibagiranye, abantu bose barahura, interahamwe zihura na buri mwe wese zahutazaga bose bahujwe n’uko Rayon Sports yatsinze uwo mukino.”
Nyuma y’uwo mukino Nyafurika wabaye tariki ya 6 Werurwe 1994, ukwezi kumwe mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, ikinyamakuru Kanguka (kitavugaga rumwe na Leta) cyanditse ko Rayon Sports yahuje Abanyarwanda bose.
Ukwezi kumwe nyuma yaho, Rayon Sports yiteguraga gukina na Kenya Breweries muri Africa Cup Winners’ Cup mu cyiciro gikurikira, ariko uwo mukino ntiwabaye kubera ko mu Rwanda hahise hatangira Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murangwa yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal, abasirikare batangiye gusaka mu ngo zitandukanye, bageze aho yabaga babona amafoto ye ari mu kibuga.
Ati: “Barimo basaka nibwo bazanye alubumu [z’amafoto] barambaza bati ‘aba ni bande?’ imwe muri zo yashishikaje umwe muri abo basirikare kuko yarimo amafoto yanjye nkina muri Rayon Sports. Yaravuze ati ‘ni ko sha uri Toto [izina ry’akabyiniririro yitwaga]?’, ndavuga nti ‘yego’. Aravuga ati ‘kuki utari wabimbwiye?’, mbona isura ye irahindutse, ubona ko umujinya we wagabanutse.”
Yakomeje agira ati “Yahise ambwira ati ‘uzi ko nari ngiye kukwica kubera ko utari wambwiye? Ndi umufana wa Rayon Sports ukomeye’. Yarambwiye ngo ntabwo nakwica uri umu-Rayon mwene wacu ubwo dutangira kuganira ibyabaye ku mukino wa Al-Hilal”, birangira arokotse atyo.


