kajala-g.jpg

Uri muntu ki ushaka kuryamana n’umwana na nyina?-Rayvanny kuri Harmonize

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Rayvanny yifatiye kugahanga mugenzi we, Harmonize ahishura ko ubwo yari mu rukundo na Kajala Masanja yashatse no kuzajya aryamana n’umukobwa w’uwo mugore witwa Paula.

Rayvanny na we wari umaze iminsi avugwa kuba mu rukundo n’umukobwa wa Kajala, ndetse hakajya hanze amashusho mabi yabo, ni we wahishuye ko Harmonize ubwo yari mu rukundo na Kajala, yashatse kuzajya aryamana n’uwo mukobwa kandi ngo yamwohererezaga amafoto y’ubwambure bwe.

Kuri Instagram, Rayvanny ati ” Isi igira ibitangaza byinshi gusa sindabona umuntu utangaje nkawe muvandimwe Harmonize. Ni muntu ki ushobora gushaka kubana n’umwana na nyina ndetse ugashyiramo imbaraga nyinshi kugeze ubwo wohereje ubusa bwawe ntano gutinya isura ufite muri sosiyete,…”

Yakomeje agira ati ” Birandenga iyo nkomeje kugutekereza, ufite roho itangaje.”

Rayvanny avuga ko Harmonize atigeze atekereza kuri kompanyi nyinshi akorana nazo ku buryo yibaza uko biza kugenda kuba uyu muhanzi ” yasebeje abagore by’umwihariko abagore.”

Asanga Harmonize yarahemukiye Kajala. Ati ” Ntiwigeze utekereza ku mubyeyi wakwiyegereje, akakwereka umuryango, urashaka kwegukana umukobwa we yibyariye?”

Inama ya Rayvanny kuri Harmonize ngo ni uko yasaba imbabazi abagore muri rusange kuko ngo ibyo yakoze ari ukubatesha agaciro. Yamwibukije ko yamenye ko ubwo yari amerewe nabi anengwa gukundana na Kajala, ngo yajyaga ahamagara abayobozi ngo ibintu birusheho kumuzambana. Gusa Rayvanny na we yasabye imbabazi kuba yarasohokanaga Paula kandi abizi neza ko ari umwana.

kajala-g.jpg
Rayvanny avuga ko Harmonize yashatse kwegukana Paula na Kajala

Hagati aho, Harmonize ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho. Ni mu gihe byavuzwe ko yaba yaratandukanye na Kajala ku mpamvu itaramenyekanye ariko we akinumira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Impaka: Kuki urupfu rukunze kwibasira abantu b’imico myiza ? | Igisubizo na Pasteur Ntambabazi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *