Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yigeze gukurwaho amanota 14 muri shampiyona, izira gukinisha umukinnyi wari wiswe ‘inyenzi’.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo y’Igihugu.
Ni ikiganiro cyibandaga ku ngingo igira iti: ‘Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho’ mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Munyangaju yavuze ko mbere ya Jenoside Abatutsi bagiye bafatwa nabi mu makipe bakinagamo kandi bangwa.
Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikipe ya Mukura Victory Sports yigeze gukurwaho amanota 14 muri shampiyona, ishinjwa gukinisha umukinnyi bise ‘inyenzi’ mu rwego rwo kumusanisha n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zisumbirije Leta y’u Rwanda.
Uwatumye Mukura ikurwaho amanota ni Camille Kayihura yari yaravanye mu gihugu cy’u Burundi.
Minisitiri wa Siporo yavuze ko Mukura yakuweho ariya manota nyuma y’uko Leta yariho icyo gihe yari yivanze mu bikorwa bya Siporo.
Ati: “Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n’aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n’abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda.”
Asa n’utanga urugero yavuze ko “mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert kandi bugaragaramo n’izindi ngero zitandukanye nk’aho Rayon Sports yabujijwe kujya gukina muri Ethiopia bayishinja ko yaba igiye mu Nkotanyi, mu gihe gutsindwa kwa Panthères Noirs yari ikipe ya Gisirikare, byabaga ari ikibazo gikomeye ku bafana b’ikipe yabatsinze kuko bakubitwaga cyane.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


