Umunyamakuru Nsengiyumva Emmy yahishuye ko yagiye akorerwa ivangura rishingiye ku moko inshuro nyinshi, kugeza n’aho uwari umukoresha we amwambura ububasha bwo kugaragara mu mashusho y’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube kuko ari ‘mubi’.
Nsengiyumva Emmy uri mu banyamakuru bakomeye b’imyidagaduro mu gihugu, asanzwe akorera ikinyamakuru IGIHE.
Ni nyuma yo kugera kuri iki gitangazamakuru mu mpera za 2018 avuye kuri Inyarwanda.com, aho yageze na bwo yabanje guca mu bitangazamakuru bya Kigali Hits na Touch Rwanda.
Nsengiyumva avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka itanu y’amavuko, ihitana abenshi mu bari bagize umuryango we barimo se umubyara.
Nyina umubyara ni we bashoboye kurokokana, gusa na we ntibagira amahirwe yo kumarana igihe kirekire kuko yapfuye afite imyaka icyenda.
Uyu munyamakuru mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Instagram, agaruka ku buryo umukoresha we yamwise mubi, ibihurirana n’ivangura rishingiye ku moko akunze gukorerwa.
Yagize ati: “Ntangira gukora videwo zitambuka kuri YouTube, uwari umuyobozi wanjye mukuru yakoranye inama n’uwanyoboraga icyo gihe, amubwira ko ntakwiye kugaragara muri interviews z’abahanzi kuko ‘ndi mubi!'”
Emmy avuga ko bijyanye n’umusaruro ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube byinjirizaga kiriya gitangazamakuru yirinze gutangaza amazina, byabaye ngombwa ko uwari umuyobozi we yirinda kumubwira ibyavuye mu nama yari yagiranye na nyir’igitangazamakuru, undi akomeza gukora nk’ibisanzwe.
Nyuma ngo ni bwo yaje kubwirwa ko umukoresha we atifuza ko yagaragara mu mashusho y’ibiganiro kuko ari ‘mubi’, birangira afashe umwanzuro wo gutandukana n’icyo gitangazamakuru muri 2018.
Emmy yakomeje yibaza ati: “Yego ndi mubi ndanabizi! Ese mbabaze, ku bwawe umuntu aba mubi ryari? Ese ubwo usanze ndemwe mu ishusho y’Imana na yo waba warayise mbi?”
Yakomeje avuga ko igitangaje ari uko uwamwise mubi yanamwambuye abarirwa muri Frw 200,000 by’amezi atanu yari ataramuhemba, mu gihe ibiganiro bye byari bimaze kwinjiza arenga $10,000.
Ni ubutumwa uyu munyamakuru yatambukije mu gihe Abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Emmy yavuze ko ibyavuzwe n’uriya mukoresha we bimwibutsa umwe mu bagize umuryango we wigeze kubaza umubyeyi we impamvu bene wabo bose bishwe hagasigara ‘umutwe wa Kayiranga (se umubyara)’, kubera ko akiri muto yari ananutse kandi afite umutwe munini.
Emmy avuga ko uyu yavuze bene aya magambo kuko yatekerezaga ko n’ubundi ntacyo ashobora kuzamara kubera imiterere y’umubiri we.
Emmy kandi avuga ko hari n’bifashisha imbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram, bagatambutsa ubutumwa bumutuka bamwita ‘Igihutu’.
Emmy avuga ko yamaze kwiga kumenya kwakira ivangura akorerwa, bijyanye n’uko Imana ari yo nkuru kandi ifite ubushobozi bwo guhindurira rubanda amateka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Agahinda k’umunyamakuru Emmy wabwiwe ko ari ‘mubi’ n’umukoresha we
Rimwe na rimwe Hari ibikorwa biba bidakwiye,, gusa ntitukajye twishushanya, bimutwaye iki se kwitwa KO nabyakire kuko ntacyo yabihinduraho, kdi nubimwita Nawe afite impamvu ze : ikiza nukureba imbere ibindi kuruhande :ubuse umuntu iyakwise ngo uri umugesera cg umuzigaba KO utarakara?? Abanyarwanda dukwiye kwakira uko Turi kdi namateka yacu tukayakira kuko ntitwasubiza iminsi inyuma:
Agahinda k’umunyamakuru Emmy wabwiwe ko ari ‘mubi’ n’umukoresha we
Rimwe na rimwe Hari ibikorwa biba bidakwiye,, gusa ntitukajye twishushanya, bimutwaye iki se kwitwa KO nabyakire kuko ntacyo yabihinduraho, kdi nubimwita Nawe afite impamvu ze : ikiza nukureba imbere ibindi kuruhande :ubuse umuntu iyakwise ngo uri umugesera cg umuzigaba KO utarakara?? Abanyarwanda dukwiye kwakira uko Turi kdi namateka yacu tukayakira kuko ntitwasubiza iminsi inyuma: