Imfura ya Ap.Paul Gitwaza yitabye Imana we ari mu masengesho y’iminsi 7

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yari imbere y’imbaga y’abakiristo abigisha iby’amabanga y’urugo, Ap Paul Gitwaza, umuyobozi wa Zion Temple yaboneyeho akanya ko kubagezaho ubuhamya bw’uburyo umwana wabo w’imfura yitabye Imana bari mu masengesho y’iminsi irindwi agerageza gushaka kumuzura Imana iramubuza.
Mu gice cya mbere cy’aya mabanga yo kubaka urugo Gitwaza atanga ubuhamya, atangira agira ati: “ reka duhe amashyi Yesu ku bw’amago (ingo) yaduhaye,…Halleluya [Amen],…mfite umugore umwe n’abana babatu, umugore wanjye yitwa Angelique Nyinawingeri nanjye nkitwa Gitwaza Muhirwa Paul.
[ad id=”44145″]
Icyo gihe Gitwza atanga ubu buhamya yavugaga ko umuhungu we mukuru yari afite imyaka 13, umukurikira afite 10 naho uwa gatatu afite 8.
Akomeza avuga ko umwana wabo w’imfura yavutse akitaba Imana, barimo basengera mu Rwanda mu mwaka w’1998 mu masengesho y’iminsi irindwi basengera igihugu.
Ati: “Twarimo dusengera igihugu nuko madamu arambwira ati ndumva nshaka kujya kwa muganga, ndumva ntameze neza, twari mu masengesho y’iminsi 7 n’abandi bakozi b’Imana,…noneho madamu aragenda arambwira ati wowe ntuve mu masengesho ukomeze nta kibazo”.
Gitwaza akomeza avuga ko mu gitondo aribwo baje kumubwira kujya ku bitaro kureba umurwayi, ababajije uko umugore ameze banga kugira icyo bamubwira kandi mu by’ukuri umwana yavutse ahita yitaba Imana.
By’umwihariko ko n’umugore we atari azi ko umwana yapfuye bitewe nuko bari bamubaze atarabasha kuva mu kinya (anesthesia).
Ati: “yamaze igihe kirekire ku bise abaganga bafata icyemezo cyo kumubaga, umwana yavutse yarushye nuko hashize iminota icumi ahita yitaba Imana”.
[ad id=”44145″]
Gahunda zo kujya kumuhamba:
Aha ni naho Gitwaza avuga ko yagerageje gushaka kumuzura ariko ngo Imana ukamubuza imubwira ko ariyo yamutwaye ahubwo ko izamushumbusha undi.
Ati: “icyo gihe namwinjije mu cyumba cyacu, umurambo we nkushyira kuri matela ku gitanda cyacu ndapfukama ndasenga, naringiye gusenga ngo Imana imuzure numvaga kandi biri bube, kuko narindimo imbaraga, naringize iminsi 7 ntarya, dusengera u Rwanda, Burundi na Congo, nta kindi.
Akomeza avuga uburyo yifuzaga ko umwana we azuka: Ati: “nta kindi narindimo nkora, naravuze nti Mana ndava aha uyu mwana umuzuye, ndapfukama ku gitanda ndasenga mushyiraho ukuboko, nkinga imiryango”.
Akomeza avuga ko hanze hari abantu benshi n’abayobizi mu nzego z’ibanze bashakaga amazina y’umwana ngo buzuze mu bitabo, bakamubaza amazina y’uwo mwana kandi mu by’ukuri nta zina yari yagahabwa.
Akomeza agira ati: “icyo gihe narindimo nsenga, nagezaho ndasinzira ariko ibitotsi nagize ntabwo byari ibitotsi ibi bisanzwe, nagiye kubona mbona umuntu, umutwe we wageraga hejuru mu ijuru mu bicu ntashobora kuwureba, arambwira ati, Gitwaza Gitwaza wigarura uyu mwana ngo kuko uyu ni Eliya, nzabaha Elisha.
Ngo uyu mwana ntumugarure twamutwaye, ninjye wamutwaye ndi Imana, yitwa Eliya ngiye kubaha Elisha, nuko ndakanguka numva mabukwe arakomanze arambaza ati barimo barambaza izina ry’umwana (abayobozi), ndamubwira ngo babwire ko ari Eliya Gitwaza”.
Gitwaza Paul akunze gutanga ubuhamya mu nsengero avuga ibyo aba avuga ko yabwiwe n’Imana bamwe bakabyemera abandi bakabifata nk’ibinyoma.
Ku bijyanye n’umuryango we, Gitwaza yigeze gutangaza uburyo Imana yamubwiye ko umwana we azaba Perezida wa USA, gusa aha benshi bakaba baragiye babijyaho impaka ndetse bakanabifata nk’inzozi ze zidafite ishingiro ariko we akavuga ko ari Imana yabivuze.

gitwaza2
Paul Gitwaza n’umuryango we

Uretse ibi kandi, uyu mugabo Gitwaza yahanuye byinshi ku Rwanda, Afurika n’ahandi avugwa uburyo nyuma y’imyaka runaka hazaba hageze ku ntera runaka, bamwe bakabifata nk’ibyo aba yasomye mu bitabo nyuma akavuga ko ari iby’Imana yamweretse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *