Inzu yiswe iy’ubwiyunge mu Ntara y’Amajyepfo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza mu nzu zizwi nka ‘Two in One’ bitewe n’uko ituyemo uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uwayikoze. BBC yasuye Claudine Mukagahima na Faustin Munyanziza baba munsi y’igisenge kimwe mu nzu yahimbwe ‘inzu y’ubumwe n’ubwiyunge”, inzu bamwe batangarira kuko umwe yakoze jenoside naho undi yayirokotse. Umuturanyi wabo Boniface Nyabyenda, avuga ko atari “azi ko ibi bintu bishoboka”. Mukagahima warokotse jenoside we n’abana be babiri, baturanye na Munyanziza uba wenyine wafunzwe imyaka icyenda kubera kwica abantu muri jenoside nyuma akarekurwa nk’uko abivuga. Mukagahima w’imyaka 48 avuga ko banyuze mu rugendo rw’isanamitima bagatozwa gusaba imbabazi no kuzitanga, kimwe mu bikorwa amadini amwe afatanya na leta mu gushishikariza Abanyarwanda kwiyunga no kubabarirana. Munyanziza w’imyaka 62, nyuma yo gufungwa imyaka icyenda no gukora igihano nsimburagifungo imyaka irenga itanu, avuga ko yabanje kugira ubwoba abonye ko agiye kubana n’uwarokotse. Ati: “Nkingera hano nabanje kugira ubwoba, naravugaga nti ‘uwo muntu njyewe nzashobokana na we?’ Nibwo bwari ubwa mbere ngiye kubana n’umuntu wacitse ku icumu niyo mpamvu nanjye navuze nti ‘hari igihe yenda bazampemukira’ ariko ntabwo byabayeho”. Mukagahima avuga ko mu gihe cy’amezi atatu bamaze baturanye muri iyi nzu babanye neza kandi ufite icyo arusha mugenzi we akimuha. Leta ivuga ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku gipimo cya 92% (Rwanda reconciliation barometer, 2015) kandi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije ko Abanyarwanda batiyumva ‘mu moko’ yabo bayishima ku kigero cya 91%( citizen report card,2020). Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


