Murumuna wa Perezida wa Uganda akaba n’umwe mu bakomeye mu ngingo zijyanye n’umutekano w’igihugu, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh aravugwaho kuba umwe mu bantu ba hafi b’umuhanzi, Jean Paul Samputu batumye ashinga ishyaka. Ikinyamakuru Virunga Post gikunze kwikomwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda gitangaza ko uyu musirikare ari ku isonga mu baba baragize uruhare ngo Samputu ashinge ishyaka, amuha inama kuri iyi ngingo. Kivuga ko Samputu yari asigaye ajya i Kampala kenshi ngo agishe inama Gen Salim Saleh kuri iyo ngingo. Ibi ariko ngo binahuzwa n’uko Samputu asanzwe aziranye n’abo kwa Museveni kuva muri za 90 aho yigereraga Rwakitura neza. Samputu uherutse gushinga ishyaka yibera muri Canada kuva mu myaka ishize. Ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho kuri iyi ngingo. Ni nako bimeze kuri Gen Salim Saleh. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Jean paul Samputu/Internet

2 Responses
Gen Salim Saleh aravugwaho uruhare mu ishyaka rya Samputu
Ariko koko KUKI muturangaza ?
Ubu koko Samputu yashyinga ISHYAKA, ricuranga, rya modeling ? rirya andzi na chapati . Ku mugani wa Twagiramungu twageze habi ku buryo Samputu yashyirwa mu banyarwanda bayobora abandi.
Mumbwire nataha tuzabisikane mpunga nanjye
RA