Padiri Hitayezu ukekwaho jenoside yafatiwe mu Bufaransa

Umunyarwanda Padiri Marcel Hitayezu (ugaragara ibumoso ku ifoto) yaterewe muri yombi mu Bufaransa, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni inkuru imenyekanye muri iri joro, dukesha igitangazamakuru cy’igihugu, RBA. Mu mwaka w’2016, ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwanze icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda cyo kumwohereza mu Rwanda. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Akanyamuneza ku maso ya Perezida Ndayishimiye na Mushikiwabo

img-20210416-wa0038.jpg

Perezida wa Repubulika w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa 16 Mata 2021 bagaragayeho akanyamuneza ubwo bahuriraga muri Repubulika ya Congo. Perezida Ndayishimiye na Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, bahuriye muri Congo bombi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso uherutse gutsinda […]

Munyenyezi amaze kugera i Kanombe, ahita atabwa muri yombi

Umunyarwandakazi BĂ©atrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri uyu mugoroba amaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, ahita atabwa muri yombi n’abapolisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zaramuhaye ubwenegihugu, kugira ngo akurikiranweho ibi byaha ashinjwa gukorera mu cyahoze ari Prefecture […]

Perezida TouadĂ©ra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR

touade.jpg

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique (CAR), Faustin-Archange TouadĂ©ra, kuri uyu wa Gatanu yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (Rwanbatt7). Ni umuhango wabereye mu ngoro ya Perezida TouadĂ©ra i Bangui, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abaminisitiri bagize guverinoma ya CAR. Aba basirikare bahawe imidari itandukanye bitewe n’amapeti ndetse […]

Ubushobozi bw’igisirikare cya Tanzania kirwanira mu kirere

ft.jpg

Igisirikare cya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, TPDF (Tanzania People’s Defence Force) cyangwa se JWTZ (Jeshi la Wananchi wa Tanzania) kiri ku mwanya w’112 kuri raporo nshya ya Global Fire Index igereranya ubushobozi bw’ibisirikare by’ibihugu 140. Iyi raporo yerekana ko ingabo zayo zirwanira mu kirere, AFC (Air Force Command) zifite indege z’ubwoko butandukanye, zibarirwa muri […]

Abanyarwanda bacuruza muri Congo ntibavuga rumwe n’inzego zishinzwe abanjira n’abasohoka kuri Viza

Abanyarwanda bakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka hagati y’Umujyi wa Kamembe mu Rwanda na Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ntibavuga rumwe n’inzego zishinzwe abanjira n’amasohoka ku kiguzi cya viza. Bavuga ko kuva kuwa mbere w’iki cyumweru abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Kongo barimo kubishyuza amadolari 30. Bamwe muri abo bacuruzi biganjemo abagore bakora […]

Rulindo: Hataburuwe abantu mu nzu y’umupolisi, kubashyingura byakuruye impaka

capture-45.png

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde hafi y’Umujyi wa Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru hatahuwe abantu bane bivugwa ko bishwe mu mwaka wa 1994 gusa kuva abo baboneka, havutse agasigane ko kubashyingura by’umwihariko ku muntu uzabashyingura n’aho bazashyingurwa. Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yageze muri kariya gace ivuga […]

Muhanga: Ubujura bw’abitwaje inkota n’imihoro buteye inkeke

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga n’abo mu yindi mirenge ihana imbibi n’uwa Nyamabuye nka Cyeza bakorera muri uyu wa Nyamabuye barasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’ubujura n’ubwambuzi bukoresheje ingufu n’intwaro gakondo. Radiyo Ijwi ry’Amerika ivuga yabonye amakuru ko mu Murenge wa Nyamabuye icyo kibazo ari icy’abantu batazwi batega abaturage nijoro; […]

Rwamagana: Baravuga ko bafatiye mu cyuho abacuraguzi

img-20210416-wa0022.jpg

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko bafatiye mu cyuho abantu bazwi nk’abacuraguzi, bavugwaho gukora imigenzo y’amarozi. Umwe muri aba baturage yabwiye umunyamakuru wa TV1 dukesha iyi nkuru ko mu ijoro yigeze kumva ibintu bidihira hanze, we na se barasohoka, basanga ni umusaza witwa Karinganire uri gukubita agatsinsino […]

Nta musirikare ubona ipeti atarikoreye_Adeline Rwigara

Adeline Mukangemanyi Rwigara avuga ko ubu ngubu akomeye n’ubwo akomeje kunyura mu bihe bitoroshye, birimo gutumizwaho n’ubugenzacyaha, akavuga ko ariko bimwongerera imbaraga kuko ngo nta musirikare ubona ipeti atarikoreye. Ni amagambo yatangarije shene ya YouTube yitwa vquick TV ubwo baganiraga ku ihamagazwa rya kabiri ubugenzacyaha bwamwoherereje ku mpera y’icyumweru gishize. Adeline Rwigara mu ijwi rye […]

Gen Salim Saleh aravugwaho uruhare mu ishyaka rya Samputu

tfp_wordpress_twitter_1024x512_samputu_jean-paul.jpg

Murumuna wa Perezida wa Uganda akaba n’umwe mu bakomeye mu ngingo zijyanye n’umutekano w’igihugu, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh aravugwaho kuba umwe mu bantu ba hafi b’umuhanzi, Jean Paul Samputu batumye ashinga ishyaka. Ikinyamakuru Virunga Post gikunze kwikomwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda gitangaza ko uyu musirikare ari ku isonga mu baba […]

Amerika yohereje Umunyarwanda byitezwe ko ahita atabwa muri yombi agikandagira i Kanombe

Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje BĂ©atrice Munyenyezi mu Rwanda, byitezwe ko ahita afatwa agafungwa kuko asanzwe akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Amakuru y’uko Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda yemejwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda binyuze mu muvugizi warwo, Alan Kayondo, wabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko […]

Burundi: Min. w’Umutekano ahangayikishijwe n’ubusinzi buri mu gisirikare

Minisitiri w’Umutekano n’ibikorwa by’ingabo zavuye ku rugerero, Ir. Alain Tribert Mutabazi avuga ko ahangayikishijwe n’ubusinzi bukomeje guteza imyitwarire mibi n’ubunyamwuga mu gisirikare. Alain Tribert Mutabazi, kuwa Kane yemeye ko ubusinzi bumaze gufata indi ntera mu gisirikare kandi ko hagomba kugira igikorwa mu maguru mashya. Yemeje ko ibikorwa n’aba basirikare ari ubunyamusozi kandi ngo icyita rusange […]

Sahara Marocain : Des personnalités politiques américaines et des experts en droit internationale appellent à soutenir les efforts du Maroc visant à résoudre le conflit du Sahara

D’Ă©minentes personnalitĂ©s et des experts amĂ©ricains en droit et en relations internationales ont appelĂ©, lors de deux rencontres, organisĂ©es, les 13 et 14 avril 2021, respectivement par le Centre amĂ©ricain “Republic-Underground”, et l’Association du barreau de la ville de New York (NYCBAR), , l’actuelle administration amĂ©ricaine Ă  soutenir les efforts du Maroc visant Ă  rĂ©soudre […]

U Bufaransa: Umunyarwanda mu mboni z’abashinjacyaha barwanya iterabwoba

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba mu Bufaransa basabye ko Philippe Hategekimana wahoze ari umu-gendarme agezwa mu rukiko ku byaha bya jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu mu Rwanda mu 1994. Hategekimana amaze imyaka ibiri afungiwe mu Bufaransa nyuma yo gufatirwa muri Cameroun mu 2018 ku nyandiko yo gutabwa muri yombi yatanzwe n’Ubufaransa. Ashinjwa uruhare mu kwica Abatutsi mu […]

Rwamagana: Umugabo wishe umwana akamurya, yararekuwe

Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko, wavuzweho kwica umwana w’umuturanyi akanamurya muri Gicurasi 2020, yarekuwe n’urukiko nyuma yo gusanga afite ikibazo cyo mu mutwe. Byabereye mu Mudugudu wa Rusave, Akagari ka Gishore, Umurenge wa Nyakaliro w’Akarere ka Rwamagana tariki ya 3 muri uko kwezi nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Muhigirwa David, yabibwiye itangazamakuru. Gitifu […]

Perezida Joe Biden yafatiye Uburusiya ibihano

Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ejo ku wa Kane yafatiye ibihano Uburusiya kubera icyo yise ibitero byabwo byifashishije ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bigayitse. Perezidansi ya Amerika yatangaje ko ibihano Perezida Biden yafatiye bamwe mu bayobozi b’Uburusiya na bimwe mu bigo byo muri kiriya gihugu, bigamije gukumira ibikorwa bibi icyo gihugu gikorera mu […]

Aubameyang mu bitaro

Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yavuriwe mu bitaro nyuma yo kurwara malaria ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu cye cya Gabon. Aubameyang w’imyaka 31, yatsinze igitego cya gatatu ubwo ku itariki ya 25 y’ukwa gatatu Gabon yatsindaga DR Congo ibitego 3 – 0 mu majonjora yo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika (CAN/AFCON) 2021. […]

Barashinja abashinzwe umutekano kubakubita, umwe bakamukura iryinyo

Umusore witwa Ndangwa Ali n’uwitwa Dushimimana Clement batuye mu Murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali baravuga ko abashinzwe umutekano, biraye mu baturage, barabahondagura, umwe muri bo bamukura iryinyo. Aba basore bavuga ko byabereye ku muhanda ugana ku Mumena, ku mugoroba wo ku wa 14 Mata 2021. Dushimirimana yagize ati: “Hari nko […]

Kavakure ni we wenze inzoga iryoshye kurusha izindi ku Isi mu 2021

Mu irushanwa ry’inzoga nziza riba buri mwaka ritegurwa n’ikigo Monde Selection, muri iki cyumweru inzoga yengwa n’Umurundi John Chris Kavakure yahawe umudari wa Zahabu nk’inzoga ya mbere iryoshye cyane mu mwaka wa 2021. Inzoga yengwa na Kavakure ni iyitwa Red Flo Bio, ikaba yahigitse izindi byari bihanganye zigera ku 3, 100 zivuye mu bihugu 90 […]

Huye: Inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage, ibintu byose bihiramo

img-20210416-wa0007.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021 ahagana mu masaa yine za mu gitondo, inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’uwitwa Bizimana Samuel utuye mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ibyarimo birashya birakongoka. Ubwo iyi nzu yashyaga nta muntu wari uyirimo bari mu gikari. […]

Europa league: Arsenal yisanze hamwe na Villarreal ya Unai Emery

Ikipe ya Arsenal yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya Europa league, nyuma yo gusezerera Slavia Prague yo muri Repubulika ya Tchèque ku giteranyo cy’ibitego 5-1. Iyi Arsenal igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza na Villarreal y’umutoza Unai Emery wahoze ayitoza, ikaba unshuro ya mbere igiye guhura ihanganye n’uriya munya-Espagne wahoze ayitoza. Byasabye akazi gakomeye umutoza […]