Adeline Mukangemanyi Rwigara avuga ko ubu ngubu akomeye n’ubwo akomeje kunyura mu bihe bitoroshye, birimo gutumizwaho n’ubugenzacyaha, akavuga ko ariko bimwongerera imbaraga kuko ngo nta musirikare ubona ipeti atarikoreye.
Ni amagambo yatangarije shene ya YouTube yitwa vquick TV ubwo baganiraga ku ihamagazwa rya kabiri ubugenzacyaha bwamwoherereje ku mpera y’icyumweru gishize.
Adeline Rwigara mu ijwi rye risa n’iry’uri gusenga, yavuze ku buryo yigeze kumara umwaka urenga afungiwe muri gereza ya 1930 n’iya Mageragere, ahamya ko yavuyemo akomeye kurusha uko yari ameze atarafungwa.
Yagize ati: “Nta musirikare ubona ipeti atarikoreye, buriya niba naragiyeyo ndi kaporali (ni urugero ntanze), ntabwo navuyeyo nkiri kaporali, niba naragiyeyo ndi sergeant, ntabwo navuyeyo nkiri sergeant, niba naragiyeyo ndi lieutenant.”
Yakomeje avuga ko ubu ngubu ari mu rugamba kandi ngo uko umusirikare arwitwayemo, ni ko abona amapeti yisumbuyeho. Ati: “Uko turwitwayemo ni ko tubona amagarade, ni nako tubona dipolome yigiye hejuru.”
Adeline Rwigara yavuze ko muri ibi bihe, nk’umusirikare atazigera arambika intwaro ye hasi cyangwa ngo agire ubwoba, ashingiye ku kuba Imana yaragiye imurwanirira, n’umuryango we, nk’aho urukiko rwamugize umwere, akarekurwa nyuma y’igihe kirenga umwaka yari amaze afunzwe.
Ati: “Kandi sinzadepoza intwaro yanjye, sinzakuka umutima, ntabwo bishoboka.”
Tariki ya 6 Mata ni bwo umugenzacyaha yahamagaje Adeline Rwigara, amusaba kwitaba ku cyicaro cy’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku Kimihurura, tariki ya 8 Mata.
Ntabwo yitabye umugenzacyaha nk’uko yari yabanje kubibwira itangazamakuru, aho yasobanuye ko impamvu atitaba ari uko ari kwibuka umugabo we, Rwigara Assinapol wapfuye mu 2015 ndetse guhera tariki ya 7 Mata yatangiye icyunamo cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugenzacyaha yongeye guhamagaza Adeline Rwigara tariki ya 11 Mata, amusaba kwitaba ku ya 12 ariko nabwo ntiyitabye bitewe n’impamvu yatanze bwa mbere no kuba atari kuba yunganiwe n’umunyamategeko we, Me Gatera Gashabana.
Amakuru mashya ahari avuga ko RIB yemereye Adeline Rwigara kuzitaba umugenzacyaha nyuma ya tariki ya 20 Mata 2021, ubwo azaba yunganiwe na Me Gatera Gashabana.
Kugeza ubu ntabwo icyo ahamagarirwa arakimenya, nta n’undi ukizi usibye RIB. Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry tariki ya 8 Mata yabwiye Radiyo Ijwi rya Amerika, ko icyo ahamagariwe azakimenya yagezeyo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Nta musirikare ubona ipeti atarikoreye_Adeline Rwigara
Ngo uwiyishe ntaririrwa kwa rwigara barakotanye barakundura ngo fpr nize batengamara ntibamenya ko gukeza shitani nta nyungu ubigiramo irangiza icyishe ngo wirukana umugore unyara kuburiri ukazana uhituma reka wanywe kuri uwo muti ngo urwishigishiye ararusoma
Nta musirikare ubona ipeti atarikoreye_Adeline Rwigara
Ngo uwiyishe ntaririrwa kwa rwigara barakotanye barakundura ngo fpr nize batengamara ntibamenya ko gukeza shitani nta nyungu ubigiramo irangiza icyishe ngo wirukana umugore unyara kuburiri ukazana uhituma reka wanywe kuri uwo muti ngo urwishigishiye ararusoma