img-20210416-wa0022.jpg

Rwamagana: Baravuga ko bafatiye mu cyuho abacuraguzi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko bafatiye mu cyuho abantu bazwi nk’abacuraguzi, bavugwaho gukora imigenzo y’amarozi.

Umwe muri aba baturage yabwiye umunyamakuru wa TV1 dukesha iyi nkuru ko mu ijoro yigeze kumva ibintu bidihira hanze, we na se barasohoka, basanga ni umusaza witwa Karinganire uri gukubita agatsinsino ku muryango yubitse inda.

Avuga ko se muri iryo joro “yakenyeye ahita asohoka”, na we arasohoka, ati “ariko nari mfite ubwoba ndi inyuma ye.” Yakomeje ati: “Arangije, asanga umugabo bita Karinganire usanga hariya i Bwana, aryamye mu muryango arimo arakubitisha agatsinsino yubitse inda.”

Ngo se yaramubajije ati: “Wa mugabo we uri mu biki?’ ” Akomeza ati: “Aba aramufashe, baraterurana, Papa aba amukubise hasi, ahita amurya inzara. Ni bwo abantu bahise bahurura, baravuga ngo ‘uyu ni umucuraguzi’. Basanze afite n’isahane y’ibiryo, hariho ibijumba.”

Uyu mucuraguzi ngo abaturage bamutaye muri yombi, gusa ariruka arabacika.

Undi avuga ko mu bihe byashize bigeze gufata umucuraguzi, atanga inka baramurekura. Ati: “Mu bihe byashize hari uwo twigeze twafata, cyokora umufashe amuha inka, amaze kumuha inka, ati ‘ntuzantange, ntuzamvemo’ ariko twe tuba tugiye tubazi n’ingo zabo zimwe na zimwe.”

Umukecuru waganiriye n’umunyamakuru w’iyi televiziyo, yagize ati: “Ujya kumva ukumva mu gicuku umuntu aracuragura, ndetse uw’insuzugurwa nkanjye akanaguhamagara, wamwitaba ni uko akigendera.”
img-20210416-wa0022.jpg

Abaturage bavuga ko urugo umucuraguzi yagezeho rurangwa n’ibyago birimo imfu n’ibindi bibazo birimo uburwayi bw’amayobera. Ngo igihe arugezemo, ni cyo aba arukururira, yifashishije imyuka mibi cyangwa se imbaraga zidasanzwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *