Umusore witwa Ndangwa Ali n’uwitwa Dushimimana Clement batuye mu Murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali baravuga ko abashinzwe umutekano, biraye mu baturage, barabahondagura, umwe muri bo bamukura iryinyo.
Aba basore bavuga ko byabereye ku muhanda ugana ku Mumena, ku mugoroba wo ku wa 14 Mata 2021.
Dushimirimana yagize ati: “Hari nko mu masaa 18h50 saa moya gutyo. Njyewe nari nzamutse ngiye gutaha kuko nkorera i Nyamirambo, ndi kuzamuka mbona imbere yanjye harimo udutsiko tw’abantu, mbona harimo na embouteillage mu muhanda.”
Avuga ko kubera ko yabonye abantu benshi hari ibyo barangariye, na we yigiriye inama yo kuhanyura, ati: “Nti reka nyureyo, ndagenda nsanga harimo abana b’abakobwa bari gukubita, babakandagira mu nda, bababwira bati ‘turatwite’, wapi n’inshyi. Turababaza se ‘aba bantu murimo kubahora iki?’ Ni abantu bari bambaye sivile (civil) tutazi abo ari bo.”
Ndangwa yavuze ati: “Bavugaga ngo bari mu mukwabo w’indaya. Umukwabo w’indaya kandi bafatiyemo n’abagabo, n’abagabo se ni indaya? Umuntu wababazaga ko “se bano bantu muri kubahora iki? Ko mbona murimo kubahohotera! Bati ‘turi mu mukwabo w’indaya’, bamwe bakababwira bati ‘njyewe ntabwo ndi indaya, mvuye ku kazi’, bakanga kubyumva. Abandi bakababwira bati ‘njyewe mu rugo bari bantumye guhaha, ntabwo ndi indaya’, bakanga kubyumva, bakabakubita, hari n’abo bamburaga ubusa, mbese nta cyubahiro babahaga b’abakobwa.”
Uyu musore avuga ko bakomeje kwinginga aba bantu ngo bareke guhondagura aba bakobwa, barabyanga. Nyuma ngo haje imodoka y’irondo y’Umurenge wa Rwezamenyo uri muri aka Karere. Ati: “Babatereramo nk’abajugunya imifuka y’amakara.”
Aba basore bavuga ko nabo bakubiswe n’aba bashinzwe umutekano, Ndangwa ati: “Njyewe nakuyemo telefone ngiye guhamagara umuntu, mu kujya guhamagara umuntu, umwe muri abo bari bambaye sivile ahita ambwira ngo ‘urimo urafotora?’ Ndamubwira nti ‘oya, njyewe ntabwo ndi gufotora’, afata telefona abona nta mafoto arimo, aranyisubiza. Mu kuyinsubiza yagiye nyuma, sinzi ibintu yavuganye na bagenzi be, ahita yongera aragaruka, ngo ‘wari uri gufotora!’ Mbona bari kuza bansatira, icyo nakoze nirutse, banyirukankaho, ngeze aho ndahagarara, bahita bamfata ari benshi, umwe afata amaboko undi amaguru.”
Ngo babajyanye ku biro by’Akagari ka Rwezamanyo mu Murenge wa Rwezamenyo, umwe muri aba bashinzwe umutekano aramubaza ati “Harya sha wari uri ufotora?” Yahise amukubita ingumi ku munwa, iryinyo riratakara. Ati “Aba ankubise ingumi ku munwa, iryinyo rihita rivamo.”
Dushimimana yavuze ko we yakubiswe ubwo yabazaga aba bantu icyo bahora mugenzi we, Ndangwa Ali. Ati: “Ndababwira nti ‘uwo muntu mwamurekuye, ko yari yitahiye avuye ku kazi, muramushakaho iki?’ Barambwira bati ‘ahubwo ubwo nawe muri kumwe’. Ubwo nanjye baba baramfashe, baranize, bafata amapantalo, turagundaguranye, ni kwa gusaza imigeri kuko ntabwo warwanya abantu bagera mu ijana.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye BWIZA TV ko abaturage badakwiye kwibaza cyane ku bashinzwe umutekano mu gihe babasobanuriye ari bo, no mu gihe bigaragara ko ari bo, n’ubwo baba batambaye impuzankano.
Ati: “Niba urwego rushinzwe umutekano ruri mu kazi karwo, rwambaye impuzankano cyangwa se rwambaye n’indi myenda ariko rukayigaragaza nk’aho ari urwego rushinzwe umutekano, abaturage bakwiye kubyumva. Ntabwo bakwiye kubaza ngo ‘noneho kuki bari bambaye batya?’ Ariko kuba bababwiye bati ‘turi urwego rushinzwe umutekano’ n’ubwo bari bambaye sivili, njye numva ari yo mabwiriza bafite.”
Gusa CP Kabera yavuze ko inzego z’umutekano zidakwiriye guhohotera abantu, ati: “Ntabwo inzego zishinzwe umutekano zibereyeho guhohotera abantu, nta n’ubwo ari nabyo. Niba zifashe abantu, uko zaba ziri mu kazi, bagasobanuza uretse ko icyo kibazo twagikurikiranye, n’abantu bafashwe bigishijwe, bakarekurwa bakagenda.”
Umuvugizi wa Polisi yabajijwe icyo Ndangwa uvuga ko yakuwe iryinyo afashwa, asubiza ko muri iyi operasiyo yakozwe n’abapolisi, nta muntu wakukiyemo iryinyo, Ati: “Muri operasiyo Polisi yakoze, nta muntu wakutse iryinyo.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Barashinja abashinzwe umutekano kubakubita, umwe bakamukura iryinyo
Imirebere yabantu igaragaza icyo baricyo naba ndabona basa nkamabandimuri kariya gace haba uburaya , ibisambo, URUGOMO, ibiyobyabwenge… Thanks police.
Barashinja abashinzwe umutekano kubakubita, umwe bakamukura iryinyo
Imirebere yabantu igaragaza icyo baricyo naba ndabona basa nkamabandimuri kariya gace haba uburaya , ibisambo, URUGOMO, ibiyobyabwenge… Thanks police.