Perezida wa Repubulika ya Centrafrique (CAR), Faustin-Archange Touadéra, kuri uyu wa Gatanu yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (Rwanbatt7).
Ni umuhango wabereye mu ngoro ya Perezida Touadéra i Bangui, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abaminisitiri bagize guverinoma ya CAR.
Aba basirikare bahawe imidari itandukanye bitewe n’amapeti ndetse n’inshingano bafite; ni ukuvuga kuva ku muyobozi wazo mukuru, abofisiye bakuru, abofisiye bato, kugeza ku basirikare bato.
Perezida Touadéra yashimye uruhare Leta y’u Rwanda na MINUSCA bikomeje kugita mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye kuva ubu butumwa bwatangira.
Yagize ati: “Ndashimira by’umwihariko uruhare Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro na MINUSCA muri rusange bakoze inshingano zabo zo kwitanga gukomeye kugira ngo bagarure amahoro. Abaturage ba CAR barashimira uruhare batanga mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.”
Lt Col. J.B Safari uhagarariye izi ngabo yashimiye Perezida Touadéra kuba azirikana umusanzu wabo, hamwe n’ubufatanye bwa MINUSCA mu kubafasha kugera ku ntego y’ubu butumwa.

Aba basirikare bambitswe imidari bageze muri CAR tariki ya 6 Werurwe 2020. Bakora ibikorwa bitandukanye birimo kurinda Perezida Touadéra, kurinda uduce tw’ingenzi muri Bangui ndetse bari mu barinze umutekano mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’iki gihugu yabaye mu Kuboza 2020.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


