Rusizi: Bamwe mu bari bamaze igihe mu bujura bwitwaje intwaro bahoze muri RDF

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko bamwe mu baheruka gufatwa bari bamaze igihe bavugwa mu bujura bwitwaje intwaro mu karere ka Rusizi bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Ku cyumweru gishize ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye mu karere ka Rusizi abantu 12 ikekaho kwiba mu bihe bitandukanye bitwaje intwaro.

Abatawe muri yombi bakekwaho kugaba igitero ku rugo rw’umuturage witwa Bavugamenshi Fidel mu Mudugudu wa Mpogora, Akagari ka Gatsiro, muri Gihundwe saa tatu z’ijoro rya tariki ya 27 Ukuboza 2020.

Icyo gihe umuturanyi wa Bavugamenshi yabwiye BWIZA ko aba barimo abambaye imyenda ya gisirikare banahishe amasura, bageze muri uru rugo batangira kurusaka, banasaba uyu mugabo wari usanzwe ucuruza amatungo kubaha imbunda afite, undi avuga ko nta mbunda atunze.

Bavugamenshi amaze kubabirwa ko nta mbunda afite, bamusabye amafaranga, icyo gihe atarabasubiza baramuhambira, bakomeza gusaka inzu, babonamo amafaranga y’u Rwanda (FRW) 470,000 barayafata nk’uko uyu muturanyi yakomeje abivuga.

Icyo gihe umugore wa Bavugamenshi witwa Mukandayisenga Olive abonye ko amafaranga bayafashe yashatse kubarwanya, bamurasa isasu mu rubavu, aravirirana. Yaje gupfa ubwo yajyanwaga ku bitaro bya Gihundwe.

Ku yindi nshuro bateye mu kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu mu ijoro rya tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie icyo gihe yatangaje ko aba bajura bageze muri Kabahinda, batangira gukoranya abaturage, babambura amafaranga abarirwa mu bihumbi 30 FRW.

Kankindi yavuze ko hari umuturage watangiye gukeka ko atari abasirikare, bahita bamurasa, arakomereka, ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.

RIB ibinyujije kuri Twitter yayo, yavuze ko bariya bantu kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe, bakurikiranweho ibyaha birimo “gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.”

RIB yavuze ko bamwe muri bo bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), gusa baza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi.

Iti: “Bamwe mubakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi, ndetse bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.”

Uru rwego rwavuze ko ibyaha bakurikiranweho iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare, ndetse bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

RIB yihanganishije abantu babuze ababo ndetse nabagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi, gusa nanone yibutsa ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato.

Yasabye abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugirango abakekwa bafatwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *