Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, tariki ya 8 Mata 2021 yamuritse uruganda rushya rukora imbunda ntoya.
Perezida Kenyatta muri uyu muhango wabereye mu gace ka Ruiro muri Kiambu, aho uru ruganda rwubatse, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyigishije byinshi Abanyakenya, aho babonye ko mu bihe bikomeye hari ubwo n’amahanga ahagarika ibyo yoherezaga mu bindi bihugu.
Ashingiye kuri ibyo, yavuze ko mu byo Leta yatekereje harimo gufungura uruganda rukora intwaro, ruzagabanya izitumizwa ryazo muri aya mahanga, rugafasha igihugu kwigira no guha akazi urubyiruko.
Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyari 4 z’amashilingi ya Kenya. Rwamuritswe rumaze gukora imbunda ntoya 12,000 zigizwe n’60% n’ibikoresho by’imbere mu gihugu.


Perezida Kenyatta yavuze ko mu mwaka utaha (2022), uru ruganda ruzaba rushobora gukora intwaro zirimo pisitoli ya 9mm ndetse n’izindi mbunda za 7.62.
Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, ruteganya gukora intwaro zisahabwa abashinzwe umutekano bose. Muri iyi myaka kandi, ruteganya kwaguka, rukajya rukora intwaro ziringaniye n’iziremereye. Ati: “Nizeye ko nzagera kuri uwo mugambi.”



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


