Undi musirikare w’u Burundi yishe umuturage bapfa memory Card
Umusirikare w’u Burundi wo ku rwego rwa Corporal, yatawe muri yombi nyuma yo kurasa akica umusore w’imyaka 33 y’amavuko bapfuye Memory Card. Byabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Mata, muri Komini Gihanga ho mu ntara ya Bubanza. Ibitangazamakuru by’i Burundi byatangaje ko uyu musirikare witwa Kwizera Fidèle yarashe uwitwa Nshimirimana Jean Marie amasasu atatu […]
Abakecuru ba Kisoro, Ntungamo na Kabale baratabaza Leta ngo ibafashe kongera ubushake mu gihe cy’akabariro
Abagore bari hejuru y’imyaka 50 mu bice bya Kisoro, Rukungiri, Kabale, Ntungamo, Rubanda na Rukiga basabye Leta ya Uganda kubafasha kubona imisemburo mu bitaro bya Leta, ibafashe kongera ubushake bwo gutera akabariro kuko ingo zabo zitorohewe. Ibi aba bakecuru babirangarije mu nama yabahuje n’umuryango witwa Action Group for Health, Human Rights, HIV& AIDS (AGHA) Uganda. […]
Huye: Abaturage barasaba ingurane y’imyaka yabo yangijwe

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Murambi na Cyayove, Akagari ka Mwurire mu Murenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye, baratabaza ubuyobozi nyuma y’uko haje rwiyemezamirimo akabarandurira imyaka ababwira ko aho bayiteye hagiye guca umuyoboro w’amazi. Umwe muri bo yagize ati: “Ntabwo tuzi aho baturutse, twarabyutse tubasanga mu mirima batangiye kurandura imyaka, nta nama yabayeho byibura ngo […]
Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) gitangaza ko Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri iri kuganira ku ngingo zifitiye akamaro igihugu harimo n’ingamba zo gukomeza guhangana na Coronavirus. Ni inama RBA ivuga ko iri kubera mu rugwiro. Mu byitezwe ku myanzuro iri buyivemo, ni ingamba nshyashya Abanyarwanda bagomba gukomeza gukurikira hirindwa Coronavirus imaze guhitana […]
Gen. Sekamana wayoboraga FERWAFA yeguye
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène kuri uyu wa 14 Mata 2021 yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ko yeguye. Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène mu ibaruwa yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, yabamenyesheje ati: ‘’Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi […]
Amafaranga FARG ‘yemereye’ bamwe mu biga muri UTB yabaye nka ya mabati
Abanyeshuri 96 biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) i Kigali basanzwe ari abagenerwabikorwa b’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), baravuga ko amaso yaheze mu kirere ku ishyirwa mu bikorwa kw’isezerano cyabahaye ryo kubarihira icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0, kuko ngo ubu ubuyobozi bw’ishuri bwabangiye gukomeza amasomo. Aba banyeshuri bavuga ko […]
Wa musirikare wafashije Malawi gusezerera Uganda yazamuwe mu ntera
Rutahizamu Richard Mbulu yazamuwe mu ntera mu gisirikare cya Malawi, nyuma yo gufasha ikipe y’iki gihugu gutsinda Imisambi ya Uganda bikayihesha itike y’Igikombe cya Afurika. Richard Mbulu asanzwe ari rutahizamu w’Ikipe ya Baroka FC yo mu kiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo. Mu kwezi gushize ni bwo uyu mukinnyi yafashije ikipe ya Malawi gutsinda Uganda […]
L’Allemagne accorde au Rwanda 93 millions de dollars pour des projets de développement
Le Rwanda bénéficiera de 90 milliards de francs rwandais (environ 93 millions de dollars) pour déployer plusieurs programmes visant à améliorer le niveau de développement des femmes. Le financement est le résultat d’un accord signé le 12 avril dernier entre le ministre rwandais des Finances, Uzziel Ndagijimana, et le Dr. Thomas Kurz, l’ambassadeur d’Allemagne au […]
Umunyamakuru Allan Namu ntaribagirwa ibibazo yatewe n’iperereza kuri Kabuga
Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, John Allan Namu, wo mu gihugu cya Kenya, ntiribagirwa ko inkuru yigeze gukorera televiziyo ya NTV ku Munyarwanda Felicien Kabuga, yatumye umugore we abura akazi. Mu kiganiro cy’iyi Televiziyo ya NTV kizwi nka ‘Singleton Stories’, Namu yavuze ko umugore we, Sheena Makena, byabaye ngombwa ko afata ikiruhuko cy’amezi atatu nyuma y’aho […]
Urubyiruko rufite zahabu idashongesheje ariko ntacyo irumariye-umwanditsi
Umwanditsi witwa Uwera Steven avuga ko ubumenyi bufite agaciro gakomeye kurusha Ifeza n’Izahabu. Ubundi ubumenyi ni nka Zahabu igihe utarayikoresha cyangwa ngo uyishongeshe ntacyo ishobora kukumarira, ubumenyi nabwo rero niko bumeze iyo utaramenya icyo wabukoresha nyirizina ntacyo bishobora kukumarira. Ubumenyi nibwo bwakoze ibintu byose ubona , reba iruhande rwawe urebe ubumenyi buhari , ubumenyi kugira […]
Leta ya Habyarimana yishe n’abanyamahanga barwanyaga umugambi we wo kurimbura Abatutsi
Gutegura Jenoside byajyanaga no gucecekesha abashoboraga gutuma umugambi wa jenoside utagerwaho. Abenshi barishwe, abandi barafungwa cyane cyane abanyamakuru bavugishaga ukuri nka Kameya André umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Rushya. Ni muri urwo rwego, umutaliyanikazi witwa Antonia Locatelli n’Umunyakanada Furere Cardinal bishwe. Antonia Locatelli yakomokaga mu Butaliyani, yari Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata. Yishwe mu […]
Zambia: Ishyamba si ryeru hagati y’impunzi z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda
Umubano hagati y’impunzi z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda ziba mu nkambi imwe ya Meheba muri Zambia biravugwa ko utifashe neza na gato. Urwikekwe hagati yazo rushingiye ku moko, aho zishinjanya gutegura umugambi wo kwica no gushimuta abantu mu nkambi. Abategetsi ba Zambia bagerageje kubunga, ntacyo byatanze. Buri ruhande biravugwa ko ruri kujya inyuma y’ubwoko muri aya makimbirane, aho […]
Musanze: Abashinjwaga ivangura, ubwicanyi no gutwika urugo rw’abandi barakatiwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Munyakazi Evariste, Hitimana Jean de Dieu, Mugiraneza Ildephonse, Munyamahoro Innocent, Nsengiyumva Théoneste na Uwamariya Visensia ku byaha bakoze bitandukanye birimo Ubwicanyi, ivangura, gutwikira undi inyubako ku bushake no gukomeretsa ku bushake byateye ubumuga buhoraho. Abaregwaga ku itariki 08 Mata 2021 bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu uretse […]
Rusizi: Ba bajura bitwaje intwaro bavuze ko umugore barashe bari bamutumweho n’umugabo we
Bamwe mu bantu 12 bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro bwakorewe mu karere ka Rusizi mu bihe bitandukanye, bavuze ko umugore wo mu murenge wa Gihundwe barashe agapfa bari bamutumweho n’umugabo we wari wabemereye Frw 500,000. Ku Cyumweru gishize ni bwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko bariya bantu batawe muri yombi, mbere yo kwerekanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) […]
USA irashinja Perezida wa Somalia kugundira ubutegetsi no korohereza iterabwoba
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yashinje ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi n’umutekano muri Somaliya (NISA) ibyaha by’intambara, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ubufatanye n’imitwe yitwara gisirikare yitwaje intwaro ifatanije n’ishami rya Al-Qaeda muri Somalia, Harakat Shabaab al Mujahideen. Ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) n’abasirikare badasanzwe ba Amerika bakorera muri Somalia mu myaka […]
Nyina wabo wa Barack Obama yapfuye

Kezia Obama wari nyina wabo wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye ejo tariki ya 13 Mata 2021, afite imyaka 81 y’amavuko. Inkuru y’urupfu rwa Kezia Obama yatangajwe n’umukobwa we, Auma Obama, ku rubuga rwa Twitter mu masaa tatu y’uyu wa 14 Mata 2021, agira ati: “Ejo hashize napfushije mama […]
Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa, ntiyitaba
Adeline Rwigara Mukangemanyi , umufasha wa nyakwigendera Rwigara Assinapol yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kumuhamagaza ku Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021, ntiyitaba. Adeline yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri shene ya YouTube yitwa Vquick TV cyatambutse kuri uyu wa 12 Mata 2021. Yagize ati: “Hari indi convocation (ihamagara) yaje, nta n’ubwo ari njyewe […]
Umubiligi wari nyiri Birdsnest Resort yituye hasi bimuviramo urupfu
Umubiligi, Henry Pablo Ryceart Jiambo, nyiri Birdsnest Resort iherereye ku Kiyaga cya Bunyonyi muri Uganda yapfuye kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita nyuma yo kunyerera ku ngazi z’iwe mu rugo akikubita hasi bikamuviramo urupfu. Aya makuru yemejwe na Charles Kalyango, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Birdnest Resort, uvuga ko nubwo uyu mugabo wagiye uhura […]
Uganda: Abapolisi badasanzwe (SPCs) bahawe akazi mu matora banze gusubiza impuzankano
Abapolisi badasanzwe (SPCs: Special Police Constables), barenga 2000 binjijwe mu gipolisi kugira ngo batange umutekano mu gihe cy’amatora rusange aherutse kuba muri Uganda, banze gutanga impuzankano bahawe kubera umushahara batishyuwe. Bavuga ko basezerewe mu gipolisi batabonye umushahara wabo wa Werurwe. Muri Mutarama, nibwo Guverinoma ya Uganda yashakishije abapolisi badasanzwe bagera ku 50.000 mu gihugu hose […]
Nyabihu: Umuturage avuga ko umugore n’abana be bane bamaze ukwezi barara hanze
Umugabo witwa Patrice Rwubatswenimana utuye mu Mudugudu wa Karandaryi, Akagari ka Kadahenda mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu avuga ko we n’umugore we n’abana babo bane bamaze ukwezi barara hanze bitewe n’igiti kinini cyagwiriye inzu ye ariko nyiracyo ntagikureho. Uyu mugabo yatangarije BWIZA ko iki giti ari kinini, cyagwiriye inzu ye kuwa 16 […]
Covid-19: Urukingo Afurika yari itezeho amakiriro rwahagaritswe
Urukingo rwa Covid-19 ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gishinzwe gukumira indwara, Africa CDC, cyari gitezeho amakiriro, rwabaye ruhagaritswe by’agateganyo bitewe n’ingaruka zo kuvura kw’amaraso zagaragaye ku barutewe. Uru rukingo ni urwakozwe n’ikigo Johnson & Johnson (J&J) cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kizwiho gukora imiti n’inkingo z’indwara zitandukanye. Kuri uyu wa 13 […]
Muhanga: Polisi yafashe abari bamaze igihe batema abantu bakabiba
Polisi y’igihugu yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yataye muri yombi bamwe mu bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, y’akarere ka Muhanga. Polisi ku rubuga rwayo yavuze ko ku wa 10 Mata 2021 hafashwe umusore w’imyaka 33, ku wa 12 Mata 2021 hafatwa uw’imyaka 23 ndetse kuri […]
Amafoto: Perezida Kenyatta yamuritse uruganda rukora imbunda

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, tariki ya 8 Mata 2021 yamuritse uruganda rushya rukora imbunda ntoya. Perezida Kenyatta muri uyu muhango wabereye mu gace ka Ruiro muri Kiambu, aho uru ruganda rwubatse, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyigishije byinshi Abanyakenya, aho babonye ko mu bihe bikomeye hari ubwo n’amahanga ahagarika ibyo yoherezaga mu […]
Igihe ntarengwa cyo gutaha ku ngabo za Amerika ziri muri Afghanistan
Byitezwe ko Perezida w’Amerika Joe Biden atangaza ko ingabo z’iki gihugu ziri muri Afghanistan zizahava bitarenze itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, nkuko abategetsi babibwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika. Amerika izaba irenze ku itariki ntarengwa y’ukwezi kwa gatanu ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Donald Trump bwari bwemeranyijwe mu mwaka ushize n’aba Taliban ko ari […]
VIDEO: Ikibazo cy’ubusumbane mu Rwanda! Intambwe 5 zo kubaka igihugu- Ap Mutabazi azivuye imuzi -Igice cya1
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
UEFA CL: PSG yihoreye kuri Bayern Munich, Chelsea isezerera FC Porto
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Chelsea yo mu Bwongereza zageze muri 1/2 cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera amakipe ya Bayern Munich yo mu Budage na FC Porto yo muri Portugal. Bayern Munich mu ijoro ryakeye yatsindiye PSG mu Bufaransa igitego 1-0, gusa iki gitego cyo ku munota wa 40 w’umukino […]