Muhanga: Polisi yafashe abari bamaze igihe batema abantu bakabiba

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yataye muri yombi bamwe mu bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, y’akarere ka Muhanga.

Polisi ku rubuga rwayo yavuze ko ku wa 10 Mata 2021 hafashwe umusore w’imyaka 33, ku wa 12 Mata 2021 hafatwa uw’imyaka 23 ndetse kuri uwo munsi hanafatwa undi wa 21 bakunze kwita Kihebe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko mbere y’uko aba batatu bafatwa, ku wa 1 Mata 2021 habanje gufatwa umusore w’imyaka 22 ari na we watanze amakuru ya bagenzi be bakoranaga.

SP Kanamugire yavuze ko bariya bantu batawe muri yombi nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage ko “hari abantu batazi babatega nijoro bafite imihoro n’inkota bakabambura amafaranga n’amatelefoni.”

Yakomeje avuga ko iyo byabaga ngombwa babamburaga ibyo bambaye nk’ikoti cyangwa inkweto, bikaba byaberaga mu mirenge wa Nyamabuye na Shyogwe.

Ku wa 31 Werurwe 2021 ni bwo mu murenge wa Shyogwe humvikanye inkuru y’abajura bateze abantu babiri bakabatema byoroheje; mbere yo kubambura.

SP Kanamugire yavuze ko bukeye bwaho ari bwo hafashwe umwe waje kuvuga bamwe mu bagize itsinda yakoranaga na ryo nyuma, na bo bagenda bafatwa.

Ati: “Amaze gufatwa yavuze ko bajyaga kwiba bitwaje imihoro n’inkota bagategera abantu mu nzira hagati ya saa mbiri z’ijoro na saa yine. Uwateraga amahane adashaka kubaha ibyo bamusabye ni we batemaga.”

“Nyuma bagenzi be batatu nabo barafashwe bemera ko bibaga muri iriya mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, bakaba bari babimazemo igihe kinini kuko bagendaga bahindura aho biba.”

Yavuze ko abaturage batatu bo mu Murenge wa Nyamabuye ari bo bari bamaze gutanga ibirego ko batezwe n’abajura bitwaje intwaro naho mu Murenge wa Shyogwe abantu babiri akaba ari bo batanze ibirego.

Cyakora cyo hari n’andi makuru yagendaga agera kuri Polisi avuga ko ubwo bujura buriho muri iriya mirenge yombi.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubwo bufatanye barwanya ibyaha. Yanakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda ibikorwa byose bibagusha mu byaha kuko bidateze kubahira.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane n’abandi baba bakorana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Muhanga: Polisi yafashe abari bamaze igihe batema abantu bakabiba
    Mwiriwe, ndishimye cyane kubwiyi nkuru, aba bajura ngirango nibo bajyaga bategera abantu kuri iriya kaburimbo kinamba-kabgayi ( kuri ririya shyamba rihari hepfo y’ umuhanda), Mana, ibyo bakoreye umubyeyi mu masaha ya saa moya z’ ijoro bamutwara ibyo yari yikoreye banamukubita ikintu mugahanga agenda avirirana tumujyana kwa muganga mu minsi yashize njye nari inyuma ye mvuye kwa Muganga nubu iyo mbitekereje umutima umvamo kuko byanteye ubwoba cyane kuburyo iriya nzira nayicitsemo.. Police y’ U RWANDA murakoze cyane bababwire nabandi bose bakorana kuko bafite umutima wa kinyamanswa.

  2. Muhanga: Polisi yafashe abari bamaze igihe batema abantu bakabiba
    Mwiriwe, ndishimye cyane kubwiyi nkuru, aba bajura ngirango nibo bajyaga bategera abantu kuri iriya kaburimbo kinamba-kabgayi ( kuri ririya shyamba rihari hepfo y’ umuhanda), Mana, ibyo bakoreye umubyeyi mu masaha ya saa moya z’ ijoro bamutwara ibyo yari yikoreye banamukubita ikintu mugahanga agenda avirirana tumujyana kwa muganga mu minsi yashize njye nari inyuma ye mvuye kwa Muganga nubu iyo mbitekereje umutima umvamo kuko byanteye ubwoba cyane kuburyo iriya nzira nayicitsemo.. Police y’ U RWANDA murakoze cyane bababwire nabandi bose bakorana kuko bafite umutima wa kinyamanswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *