Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, John Allan Namu, wo mu gihugu cya Kenya, ntiribagirwa ko inkuru yigeze gukorera televiziyo ya NTV ku Munyarwanda Felicien Kabuga, yatumye umugore we abura akazi.
Mu kiganiro cy’iyi Televiziyo ya NTV kizwi nka ‘Singleton Stories’, Namu yavuze ko umugore we, Sheena Makena, byabaye ngombwa ko afata ikiruhuko cy’amezi atatu nyuma y’aho ibikorwa byo kumukanga (Namu) byari bikomeje gukwirakwira.
Mu 2011, nibwo Namu yahishuye ko yakiriye amakuru y’uko uyu Munyarwanda, Kabuga Felicien, washakishwaga akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaga muri Kenya.
Kabuga Felicien kuri ubu arabarizwa ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye, nyuma yo gutabwa muri yombi muri Gicurasi 2020 afatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa, nyuma y’imyaka isaga 25 ashakishwa n’ubutabera.
Namu ati “Twarasohotse dutangira kumukurikirana, dutora ibimenyetso. Nasubiye inyuma nsangiza ibimenyetso byanjye boss wanjye. Byanyuze muri komite y’ubwanditsi ntangira kwakira iterabwoba, amwe mu masoko (sources) yanjye yatewe ubwoba.”
Uyu munyakauru yakomeje agira ati “ Mu mezi abiri igihe narindi gukora inkuru hano, umugore wanjye n’abana babiri icyo gihe bari bari mu nzu itekanye (Safe house) turi kumwe. Byabaye ngombwa ko mbakura mu ishuri ry’incuke kandi n’umugore wanjye byamusabye kuva ku kazi ngo abiteho, ibintu byari bikomeye.”
Mbere y’uko inkuru isohoka, Namu avuga ko yatewe ubwoba bikaba ngombwa ko afata icyemezo cyo guha umutekano umuryago we mu gihe yari akirimo kuyitunganya.
Ati “ Yagiye mu kiruhuko (umugore we) amezi atatu, nyuma ikiruhuko kitishyurwa ku kwezi kwa kabiri. Mu gihe twari turimo kurekura inkuru, twagiye mu kindi gihugu. Ubwo twari mu bwihisho yatakaje akazi ke.”
Namu avuga ko nyuma yamenye ko bibeshye ku mwirondoro w’umuntu bavuze mu nkuru yabo inkuru yamaze gusohoka.
Ati “Dore uyu ni umugabo, wambaye T-shirt imwe nari mfite kuri iyo foto, kandi ni nyakubahwa, umucuruzi wo muri Isiolo. Byarambabaje cyane kuko nashakaga gukora ibintu neza. Inkuru nini ariko naribeshye.”
Namu niwe washinze ikigo cy’itangazamakuru kitwa African Uncensored, kizwiho gukorera inkuru zicukumbuye ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane wa Afurika.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


