Rusizi: Ba bajura bitwaje intwaro bavuze ko umugore barashe bari bamutumweho n’umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bantu 12 bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro bwakorewe mu karere ka Rusizi mu bihe bitandukanye, bavuze ko umugore wo mu murenge wa Gihundwe barashe agapfa bari bamutumweho n’umugabo we wari wabemereye Frw 500,000.

Ku Cyumweru gishize ni bwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko bariya bantu batawe muri yombi, mbere yo kwerekanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Kabiri tariki ya 13 Mata.

RIB yavuze ko bose uko ari 12 bakurikiranweho ibyaha birimo “gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.”

Ni ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye mu mirenge ya Gihundwe, Nkombo na Mururu yose y’akarere ka Rusizi.

Mu gitondo cy’itariki ya 28 Ukuboza 2020 BWIZA yatangaje inkuru ivuga ko “i Rusizi abitwaje intwaro bateye urugo rw’umuturage, bamwicira umugore.”

Wasoma inkuru hano:https://bwiza.com/?Rusizi-Abitwaje-intwaro-bateye-mu-rugo-rw-umuturage-bamwicira-umugore

Icyo gihe urugo rwari rwatewe saa tatu z’ijoro ryari ryakeye ni urw’uwitwa Bavugamenshi Fidèle wo mu Mudugudu wa Mpogora, Akagari ka Gatsiro, muri Gihundwe.

Umuturanyi wa Bavugamenshi yabwiye iki gitangazamakuru ko abantu barimo abambaye imyenda ya gisirikare banahishe amasura, bageze muri uru rugo batangira kurusaka, banasaba uyu mugabo wari usanzwe acuruza amatungo kubaha imbunda afite, undi avuga ko ntayo atunze.

Nyuma ngo bamusabye amafaranga, icyo gihe atarabasubiza baramuhambira, bakomeza gusaka inzu, babonamo Frw 470,000 barayafata nk’uko uyu muturanyi yakomeje abivuga.

Icyo gihe umugore wa Bavugamenshi witwa Mukandayisenga Olive abonye ko amafaranga bayafashe yashatse kubarwanya, bamurasa isasu mu rubavu aravirirana, nyuma aza gupfa ubwo yajyanwaga ku bitaro bya Gihundwe.

Uwitwa MURENZI Boniface uri mu bantu 12 berekanwe na RIB, yavuze ko yageze mu rugo rwa Bavugameshi afite imbunda.

Icyo gihe ngo yari kumwe na Dusenge Jean de Dieu, na Ngendahimana Jean Damascène, ari na bwo barasaga Mukandayisenga.

Aba bagabo bemeje ko uriya mugore yagambaniwe n’umugabo we (kuri ubu ufunze), kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Uwitwa Habiyaremye Jean Pierre ngo ni we wahuje abicanyi na Bavugamenshi, bumvikana ko bazajijisha bagakora nk’abaje kwiba ubundi bakarasa umugore we, na we bakamuzirika, ndetse bagatwara amafaranga yabemereye nk’igihembo byiswe ko ari ubujura, nk’uko Dusenge yakomeje abisobanura.

Ati: “Habiyaremye Jean Pierre ni we waremye umugambi wo kwica umugore wa Fideli. Umugabo we yatwemereye amafaranga ibihumbi 500 na telefoni. Umugabo yarasohotse turavugana, aravuga ngo mugire vuba saa tatu (z’ijoro) mube mwahavuye.”

Uyu yavuze ko kwica Mukandayisenga birangiye babohoye Bavugamenshi, abaha Frw 470,000 mu mafaranga bari bavuganye ndetse na telefoni.

Murenzi Boniface witana bamwana na Dusenge ku warashe uriya mugore, na we yemeza ko yishwe ku kagambane, ariko ngo yarashwe na Dusenge we uvuga ko abyitirirwa.

Magingo aya bariya bantu uko ari 12 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha bakekwaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *