Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) gitangaza ko Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri iri kuganira ku ngingo zifitiye akamaro igihugu harimo n’ingamba zo gukomeza guhangana na Coronavirus.
Ni inama RBA ivuga ko iri kubera mu rugwiro. Mu byitezwe ku myanzuro iri buyivemo, ni ingamba nshyashya Abanyarwanda bagomba gukomeza gukurikira hirindwa Coronavirus imaze guhitana abasaba 300 mu Rwanda. BWIZA iri bubagezeho imyanzuro iri buve muri iyi nama. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


