Umubano hagati y’impunzi z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda ziba mu nkambi imwe ya Meheba muri Zambia biravugwa ko utifashe neza na gato. Urwikekwe hagati yazo rushingiye ku moko, aho zishinjanya gutegura umugambi wo kwica no gushimuta abantu mu nkambi. Abategetsi ba Zambia bagerageje kubunga, ntacyo byatanze.
Buri ruhande biravugwa ko ruri kujya inyuma y’ubwoko muri aya makimbirane, aho zimwe mu mpunzi z’Abanyekongo zavuganye na SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru zagize ziti “ Ayi ni amakimbirane amaze igihe kinini kuva impunzi z’Abarundi zahagera mu 2015. Abanyarwanda bamaze imyaka isaga 20 hano ntibihanganira ukuza kw’Abarundi. Aba ba nyuma bafatwa nk’ikibazo cyugarije Abanyarwanda bahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cyabo mu 1994. Bavuga ko Abarundi ari Abatutsi bizarangira bafatanyije n’ubutegetsi bwa Kigali bukomeje gukurikirana Abahutu bakekwaho “ kugira uruhare muri jenoside ”.
Nk’uko ababizi bakomeza kuvuga, ngo ubwumvikane bucye bwakomeje gufata intera kugeza ubwo benshi mu Banyarwanda bafite amaduka banga kugurisha ibintu byabo Abarundi.
Bamwe mu mpunzi z’Abarundi bati “Bafite amaduka mu mpande nyinshi. Iyo Umurundi agiye kugura ikintu, barakimwima. Ntibadushaka.”
Aba bakomeza bagira bati “Nk’urugero, ntibihanganira kutubona ku butaka bumwe igihugu cyatwakiriye cyahaye impunzi ngo zihinge . Bahitamo kubureka kubera gusa ko twe Abarundi duhari. Ntibishoboye kubana.”
Bagerageje kubunga birananirana
Nk’uko abayobozi b’inkambi babitangaza, abayobozi b’igihugu cyabakiriye hamwe na UNHCR bagerageje kunga izo mpande zombi, ariko biba iby’ubusa. Umwe mu bayobozi b’inkambi ati : “Tugerageza guturisha imiryango yombi, cyane cyane Abarundi bavuga ko babangamiwe. Twakoze amanama menshi yo guturisha. Kugeza ubu, abapolisi ni bo bacunga imbibi z’ibice bituwe n’Abarundi ndetse n’ibituwe n’Abanyarwanda “.
Inkambi ya Meheba icumbikiye impunzi zisaga 27.000 zaturutse muri Somalia, Angola, DRC, u Burundi n’u Rwanda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


