Abakecuru ba Kisoro, Ntungamo na Kabale baratabaza Leta ngo ibafashe kongera ubushake mu gihe cy’akabariro

Sangiza iyi nkuru

Abagore bari hejuru y’imyaka 50 mu bice bya Kisoro, Rukungiri, Kabale, Ntungamo, Rubanda na Rukiga basabye Leta ya Uganda kubafasha kubona imisemburo mu bitaro bya Leta, ibafashe kongera ubushake bwo gutera akabariro kuko ingo zabo zitorohewe.

Ibi aba bakecuru babirangarije mu nama yabahuje n’umuryango witwa Action Group for Health, Human Rights, HIV& AIDS (AGHA) Uganda.

Muri ibi biganiro, aba bakecuru bagarutse ku kuba bagowe no kuba imyaka ibasiga ari nako abagabo babo babata, bakisangira abakiri bato kuko ubushake bwo gutera akabariro bwabuze.

Umwe muri bo, Natukunda Peace Kaconco w’imyaka 56 nk’uko Chimpreports ibitangaza, avuga ko ‘ Benshi muri twe turacyagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gusa tubura imisemburo kuko umubiri wacu uba ugenda ukura. Ibi bituma tutabasha guhaza neza abagabo bacu.”

Kiconco avuga ko iyo misemburo ibonetse, byabagoboka cyane kuri iyi ngingo.

Mugenzi we Kedress Tiburihare avuga ko ahubwo Leta ikwiriye no gushyiraho itegeko rirengera abagore bakuze kuko batabwa n’abagabo bazira kutamera neza mu buriri.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Kabale, Besigensi Alfred avuga ko iyo misemburo ihenda, bityo ko ari yo mpamvu itaboneka mu bitaro bya Leta ibyo ari byo byose.

Uyu yasabye Leta guteganya ubushobozi bwo gufasha aba bafite iki kibazo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *