Gutegura Jenoside byajyanaga no gucecekesha abashoboraga gutuma umugambi wa jenoside utagerwaho. Abenshi barishwe, abandi barafungwa cyane cyane abanyamakuru bavugishaga ukuri nka Kameya André umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Rushya. Ni muri urwo rwego, umutaliyanikazi witwa Antonia Locatelli n’Umunyakanada Furere Cardinal bishwe.
Antonia Locatelli yakomokaga mu Butaliyani, yari Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata. Yishwe mu ijoro ryo ku itariki 9 rishyira itariki ya 10 Werurwe 1992 arashwe n’umujandarume Epimaque Ulimubenshi.
Uyu Mutaliyanikazi wari umurezi i Nyamata yari yarakiriye impunzi z’Abatutsi zahungaga abicanyi, abimenyesha inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali, CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.
Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’ubwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi, Antonia Locatelli yari yaratanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Yahise yicwa ikiganiro cye kikimara gutangazwa mu makuru ya nimugoroba kuri RFI.
Uwamwishe ntibyigeze bimutera ikibazo na gato, ibi bikaba bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe kandi bushyigikiwe na Leta.
Uretse Antonia Locatelli, hari n’undi munyamahanga Furere Fransisko Cardinal wakomokaga mu gihugu cya Canada wayoboraga ikigo cy’imyuga cya Butamwa “Centre de formation rurale de la jeunesse de Butamwa” cyigishaga urubyiruko imyuga itandukanye, nawe wishwe muri ubwo buryo. Yabanaga muri icyo kigo n’abandi bafurere batatu barimo undi munyakanada witwa Paul Latraverse n’abandi banyarwanda babiri ari bo Furere Karake Evariste na Furere Rwibandira Pierre Servillien.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Ukuboza 1992 igenewe Minisitiri w’Intebe yanditswe na Dr Iyamuremye Augustin wari Umukuru w’ibiro by’iperereza imbere mu gihugu, byabarizwaga kwa Minisitiri w’Intebe, mu ijoro ryo ku itariki 29 rishyira 30 Ugushyingo 1992, Furere Cardinal wari ufite imyaka 50 y’amavuko yarashwe n’igitero cy’abantu bagera kuri batandatu bambaye imyenda ya gisilikare.
Yarasiwe mu kigo cy’abafurere agwa imbere y’icyumba yararagamo. Bamaze kumwica binjiye mu nzu batwara amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana abiri na magana ane. Muri iyo baruwa, umuyobozi mukuru w’ibiro by’iperereza asoza avuga ko abaturage bo muri ako karere binubira imikorere mibi y’inzego zishinzwe umutekano n’iz’ubugenzacyaha, bakavuga ko zifatanyije n’abicanyi ndetse n’amabandi.
Iyicwa rya Furere Cardinal risa nk’aho ritatunguye bamwe mu bari bamuzi cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Ku itariki ya 30 Ugushyingo 1992 yaraye arashwe, Kinyamateka yaganiriye n’abadipolomate b’abanyamahanga bari bagiye Butamwa aho Furere yari yaraye yiciwe. Kinyamateka itangaza ko umwe muri bo yayitangarije ko iryo yicwa ryasaga nk’aho ryari ryitezwe kuko yari yarahawe kenshi ubutumwa kuri telefoni ko azicwa, kandi uwo mugambi wari uyobowe na Colonel Elie Sagatwa, muramu wa Perezida Habyarimana, akaba yari n’umujyanama we wihariye.
Jenoside yarinze iba mu 1994 abishe Furere Cardinal batarahanwa, bikaba byerekana ukuri kw’inyandiko ya Kinyamateka igaragaza ko abategetsi bakomeye bari bafite uruhare rw’ibanze mu iyicwa rye.
Source: CNLG
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


