img-20210414-wa0024_1.jpg

Huye: Abaturage barasaba ingurane y’imyaka yabo yangijwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Murambi na Cyayove, Akagari ka Mwurire mu Murenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye, baratabaza ubuyobozi nyuma y’uko haje rwiyemezamirimo akabarandurira imyaka ababwira ko aho bayiteye hagiye guca umuyoboro w’amazi.

Umwe muri bo yagize ati: “Ntabwo tuzi aho baturutse, twarabyutse tubasanga mu mirima batangiye kurandura imyaka, nta nama yabayeho byibura ngo dusobanurirwe ibijyanye n’iki gikorwa. Haje rwiyemezamirimo atubwira ko bagiye kutuzanira amazi hanyuma tumubwira ko yakwihangana tugasarura ibishyimbo n’amasaka twahinzemo, atubwira ko batategereza. Ni ko kuzana abakozi batangira kurandura imyaka, banacukura ahazaca iyo miyoboro.”

Undi yagize ati: “Twabonye abantu baza, tubona bashinga imambo ntawe bateguje, bagaharura imyaka iri mu mirima, bagacamo umuferege ngo ni uw’amazi, tukababwira tuti ‘ibi bikorwa byacu bizagenda gute?’ Bakatubwira ko ari ibya kijyambere ati ‘ese ko mutaduteguje mbere byibura ntiduhinge?’ ”

Hari uwagize ati: “Jyewe baza kurandura imyaka, bazanye icyuma bapima ndamubaza nti ‘ese mugiye kongera umuhanda?’ Arambwira ngo ni amazi tugiye kuzana, ambwira ko amazi aca muri uyu muyoboro ari make bagiye kuyongera. Hashize iminsi baraza batangira kurandura imyaka, tubabajije batubwira ko tutagomba gusubiza igikorwa cy’iterambere inyuma. Ati ‘abayobozi banyu ntabwo bababwiye?’ Tuti ‘ese bayobozi babitubwiye ni abahe ko ntawe wigeze akoresha inama abitubwire?’ ”

Yakomeje ati: “Abasore b’iyo kampani baraje batangira kurandura imyaka, njya mu murima kubahagarika nyuma batumiza inama tujya ku kagari tubonana n’ushinzwe ubutaka adukoresha inama, atubwira ko ari igikorwa cyiterambere cyo kongera amazi, ariko nta ngurane ihari, udashaka ko imyaka yiwe yangirika cyane agende acukure hanyuma iyo kampani izamuhembe. Tuti ‘ariko aho abaturage turariganyijwe’. Nyuma akazi karakomeje, barakomeza baracukura usibye izo ngo z’abifite batinye gukora ku masambu yabo. Mu mudugu wa murambi ni ho hagaragara ahacukuwe hari n’imyaka yagiye yangizwa n’iyo miyoboro, mu mudugudu wa Cyayove nabo biteguye ko hazakomereza ibyo bikorwa. Ingaruka byatugizeho ni uko baturanduriye ibiti byikawa, barandura amasaka n’isombe. Cyari igihe gito kuba imyaka baranduye yari hafi kwera.”
img-20210414-wa0024_1.jpg
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yabwiye BWIZA ko umushinga wo kwagura uyu muyoboro umaze igihe ushyirwa mu bikorwa kandi ukaba warateguwe habanje ubwumvikane n’abaturage. Ati: “Umushinga ujya gutangira habayeho ibiganiro n’abaturage. Ubundi aho umuyoboro unyura nta n’ubwo birenga metero. Uko rero byari byaraganiriwe ni uko bari bemeranyije ko umuturage yahabwa akazi ko gukora aha hantu, akabona ingurane y’imibyizi bishingiye kuri aho ngaho yakoze n’ubundi iyo metero imwe ntabwo itwara imyaka myinshi y’abaturage.”

Meya Sebutege yavuze kandi ko mu byo bemeranyijeho ari uko umuturage abaye atemera gucukura uyu muyoboro kugira ngo yishyurwe imibyizi yakoze nk’ingurane, ari uko yabarirwa imitungo ye yangiritse, agahabwa ingurane. Ati: “Igihe avuze ati ‘njyewe ntabwo ndi bukore, sinshaka akazi, bakamubarira ibijyanye n’imitungo ye yangiritse, hanyuma bakamubarira ingurane ijyanye n’iyo myaka, aho itiyo igiye kunyura.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *