Gen. Sekamana wayoboraga FERWAFA yeguye

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène kuri uyu wa 14 Mata 2021 yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ko yeguye.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène mu ibaruwa yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, yabamenyesheje ati: ‘’Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Nk’uko tubikesha urubuga rw’iri shyirahamwe, Gen. Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA icyizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Gen. Sekamana yatorewe kuyobora FERWAFA manda y’imyaka ine muri Werurwe 2018, asimbura Nzamwita Vincent De Gaulle.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *