Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ibitaro bya Faysal n’Ibya Kanombe kwishyura miliyoni Frw 100 umugore byaciye ibere bidakwiye, ubu noneho hari ikirego kireba ibi Bitaro Bya Faysal, aho umugore abirega kumurangarana ari kubyara, bigatuma umwana avuka ananiwe bikamuviramo ubumuga. Muri mwaka wa 2015, umugore wari utwite yagiye ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo abyarire kwa muganga nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibiteganya. Mu kirego cye, avuga ko ubwo yageragayo, abaganga bamurangaranye mu gihe cy’amasaha 24 bikaza gutuma ubwo yabagwaga ngo abyare barasanze umwana yavutse ananiwe cyane, biza gutuma agira ubumuga bw’imyakura ntiyabasha gukora. Nyuma y’uko uriya mwana avutse, abaganga bamushyize mu cyumba kita ku ndembe ngo bamwiteho ariko biranga agira buriya bumuga. Isuzuma ryakorewe kuri uriya mwana ryagaragaje ko yagize ikibazo mu myakura ikorana n’ubwonko, bituma agira bwa bumuga twavuze haruguru k’uburyo atabasha kwicara cyangwa ngo ahagarare ahubwo ahora aryamye. Buriya bumuga bwatewe n’uko yavutse ananiwe kubera ko Nyina yabuze abamubyaza ku gihe bituma imyakura yo ku ruti rw’umugongo yangirika kandi burya niyo isinzwe ibyo. Ubwo uriya mubyeyi yaregaga biriya bitaro, umunyamategeko ubyunganira yabwiye Urukiko ko rutakwemera kwakira kiriya kirega kuko cyaje gikererewe nk’uko Taarifa ibitangaza. Uyu munyamategeko yitwa Me Isaac Bizumuremyi. Yagize ati: “ Umuntu wese urega ikigo runaka ibyerekeye uburangare bwa kiganga itegeko rivuga ko aba atagomba kurenza imyaka itanu ataratanga icyo kirego. Urega umukiliya wanjye avuga ko ibigize ikirego cye byakozwe muri 2015 none akizanye muri 2021, harenzeho ukwezi kumwe bibaye.” Uwunganira uriya mubyeyi witwa Me Ngabo Audace Muhirwa yasubije mugenzi we ko igihe cyo kugeza ikirego ku rukiko cyatangiriye igihe baboneye ko uburangare bwa bariya baganga bwagize ingaruka ku mwana wabo. Kuri we rero igihe cy’ubuzime bw’icyaha ntikiragera. Mu mategeko bavuga ubuzime bw’icyaha iyo cyashaje, ni ukuvuga cyararengeje igihe. Me Audace Muhirwa ati: “ Muri 2016, Ikigo kitwa Rwanda Medical and Dental Council nibwo cyemeje ko uriya mwana yagize ubumuga bwatewe n’uburangare bwakorewe Nyina ubwo yajyaga kubyarira kwa muganga.” Kubera iyo mpamvu, uyu munyamategeko avuga ko ubuzime bw’icyaha butaragera kuko hashize imyaka ine.

14 Responses
Urwishe ya mbwa ruracyayirimo: Undi mugore yagejeje mu nkiko Ibitaro bya Faisal
Birababaje kbsa. Niba ibitaro nka biriya biregwa gutanga serivice mbi kuri ruriya rwego, ubwo mu bindi bitaro na amavuriro ho murumva ko ari akumiro.Rwose Leta nirebe icyo yakora ku ireme ry’ubuzima. Naho ubundi ni ikibazo.

ARIKO I BITARO BYUBU TUZIZERE IBIHE KOKO? NA FAIZAL TWARATAGA NGO HAR’ABO YARUHUYE KUJYA ZA BURAYI! EREGA S’AHO GUSA MU NTARA BARASHIZE, KUWA GATATU le14/04/2021 I RUBAVU KU BITARO BYA GISENYI BAZANYE UMUGABO WAR’UFITE IBIMENYETSO BYA COVID19 BAGERAGEZA KUMWITAHO NK’UKO BISANZWE AHO IBIZAMINI BASANZE ARI POSITIF BIHUTIRA KUHAMUKURA BAMUJYANA AHO BARWARIZA ABAYIRWAYE, AKO KANYA BAZANYE UMU MAMAN WAREMBYE BAMURYAMISHA KURI CYA GITANDA, NYUMA UMUFASHA WAWA MUGABO BASANZE MO COVID19 YAJE KUGARUKA GUTWARA IBYO YIBAGIWE NIWE WATABAJE ATI KO UWANJYE BAMUSANZE MO COVID19 KUKI AHO YAR’ARYAMYE BAHASHIZE UNDI ATANARIYO ARWAYE BATAHATEYE N’UMUTI ? ABO BAMAZE KUMVA KO ABANTU BARI KUBISAKUZA BAFATA WA MUGORE BAMUJYANA MURI SALLE Y’ABANTU BENSHYI YITWA MEDECINE ENTERNE, NIKO AMAKURU YAGENDAGA AKWIRA HOSE, BAHISE BAHAMAGARA UMUGANGA UMUKURIKIRANA SAMOYA ZI JORO ARAMUSUZUMA BAMUH’IMITI BARAMUSEZERERA, ABANTU BASIGAYE BIBAZA BATI BURIYA SIYO MIBARE TUJYA TWUMVA NGO KANDI AR’ABAGANGA BAYIKWIRAKWIZA MU BANTU? AHASIGAYE NGO NITWAMBARE AGAPFUKAMUNWA, AHO BUKERA TURASHIRA N’ABAGANGA BUBU.

Bamuhemukiye uwomubyeyipee

birakabije ibyobtaro bikurikanwe habeho ubutabera

Muzarebe na bakoresha bakoresha abakozi nta bwisungane nukwivuza urugero abuco ltd