Niba atari ibyo nimunjyane gufungirwa i Mageragere- Byabagamba abwira urukiko

Sangiza iyi nkuru

Tom Byabagamba wahoze ku ipeti rya koloneri (Col.) mu Ngabo z’u Rwanda yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, kuko ari umusirikare ufungiye muri gereza ya gisirikare, ngo bitaba ibyo, yajyanwa i Mageragere ahafungirwa abasivili.

Kuri uyu wa Gatanu Byabagamba wanayoboye abarinda umukuru w’igihugu, Republican Guard (GP), yitabye urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga, ngo aburanishwe mu bujurire ku cyaha cy’ubujura bwa telefoni aheruka guhamywa.

Muri iri buranisha, Byabagamba n’abamwunganira batanze inzitizi ko adakwiriye kuburanishwa n’urukiko rwa gisivili kandi ari umusirikare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi ze nta shingiro zifite, kuko nyuma yo guhamywa ibyaha yambuye impeta za gisirikare. Bityo ngo akwiye gukurikiranwa nk’umusivili, ari nayo mpamvu igihano yajuririye yagihawe n’urukiko rwibanze rwa Kicukiro, mu rwego rwa gisivili.

Gusa Byabagamba yahise avuga ko ari umusirikare, n’ikimenyimenyi afungiwe muri greza ya gisirikare. Ati “Niba atari ibyo nimunjyane gufungirwa i Mageragere.”

Nyuma yo kujya impaka hagati y’ababuranyi, umucamanza yanzuye ko iburanisha risubikwa, urukiko rukazatangaza icyemezo cyarwo kuri izo nziti ku wa 22 Mata 2021.

Byabagamba aheruka gukatirwa gufungwa imyaka itatu kubera icyaha cy’ubujura yahamijwe ko yakoreye muri gereza. We yari yabwiye urukiko ko atakwiba ” akantu nkako gaciriritse.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *