Kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze- RIB kuri Munyenyezi woherejwe na Amerika

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu mu Rwanda (RIB) ruvuga ko hari icyo bivuze kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje uwitwa Beatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Avugana n’abanyamakuru, Thierry Murangira avugira RIB yavuze ko Leta y’Amerika yasanze “itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda”.

Yavuze ko “kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze, kandi n’inyungu ku butabera kuko aje asanze hari dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha yakyekwagaho”, akavuga ko RIB imukurikiranaho ibyaba birindwi bijyanye na jenoside.

Uru rwego ruvuga ko mu Rwanda “Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora genocide, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma na Mukura muri Perefegitura ya Butare”.

Munyenyezi yari aherutse kurangiza igihano cyo gufungwa imyaka 10 yakatiwe muri Amerika ahamijwe kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku kuba yaba yaragize uruhare muri jenoside mu Rwanda.

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, wabaga i Manchester muri Leta ya New Hampshire, yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya.

Byari byitezwe ko ahita afatwa agafungwa kuko asanzwe ashinjwa uruhare muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Yafunzwe kuva mu 2010, ubwo yakatirwaga gufungwa muri Amerika mu 2013, byatangajwe ko narangiza igihano cye azoherezwa mu Rwanda.

Ni we muntu wa mbere ukekwaho ibyaha bya jenoside Amerika yohereje mu Rwanda, muri Amerika ntabwo yaburanishijwe kuri ibyo byaha.

Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.

Munyenyezi yize kaminuza nyuma akora mu biro bya leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Umugabo wa Munyenyezi – Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *