Burundi: Abantu barindwi bishwe n’abitwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Abantu barindwi bo mu ntara ya Mwaro mu gihugu cy’u Burundi, mu ijoro ryakeye bishwe n’abantu bitwaje intwaro kugeza ubu bataramenyekana.

Byabereye muri Komine Rusaka.

Amakuru avuga ko aba bantu baguye mu gico cy’abitwaje intwaro, ubwo bari bavuye mu nama ya Koperative yitwa COOPEC.

SOS MĂ©dias Burundi yavuze ko iki gitero cyabaye mu ma saa tanu z’ijoro.

Abitabye Imana barimo umu-comptable witwa Egide wicanwe n’umugore we ndetse, uwari umuyobozi w’Ishuri rya LycĂ©e Mwaro na we wari kumwe n’umugore we ndetse n’umwarimu witwa Eric.

Aba bantu bishwe mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hamaze iminsi humvikana imfu za hato na hato z’abantu bicwa barashwe.

Abantu batatu b’i Burundi mu gihe kitageze ku kwezi baheruka kuraswa n’inzego zishinzwe umutekano.

Abo barimo Nshimirimana Jean Marie uherutse kurasirwa n’umusirikare w’u Burundi mu ntara ya Bubanza.

Abandi ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu ntara ya Mwaro witwa Nimubona Lionel wiciwe mu kabari k’i Bujumbura arashwe n’umusirikare wo ku rwego rwa Lieutenant Colonel witwa Blaise Nimpagaritse.

Uyu musirikare aherutse gukatirwa igifungo cya burundu ndetse anategeka guha umuryango wa nyakwigendera impozamarira ingana na miliyoni 30 z’Amarundi.

Undi warashwe n’umusirikare ni umugabo witwa Moussa Ntibazokura wari usanzwe ari umuyobozi w’agace ka Kabeza na ko kari mu ntara ya Muyinga iri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *