Perezida Samia Suluhu yinjije mu ngabo za Tanzania Abofisiye bakabakaba 400

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikare 386 nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Tanzania.

Ni mu muhango wabereye muri Perezidansi ya Tanzania i Dar Es Salaam, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Visi-Perezida Philip Mpango, Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Umutekano, Elias Kwandikwa.

Abandi bitabiriye uriya muhango barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, Perezida w’Inteko Isgonga amategeko, Job Ndugai n’abandi.

Abasirikare barangije amasomo abagira Abofisiye barimo abagore 51 ndetse n’abandi barindwi bo mu bwami bwa Eswatini na Kenya.

Barimo kandi 17 bahawe imyitozo bari mu bihugu by’u Burundi, Ubushinwa, Ubuhinde, Kenya, Maroc, Ubudage na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Samia yahembye abarimo Williard Gosberth, Emmanuel Raymond, Kebacho Jonathan, Elizabeth Mateko, Mandago Enock, Yohana Nyavanga, Swalehe Mbunda, Kelvin Omondi na Fatuma Masanja bitwaye neza mu turere dutandukanye.

Abahembwe barimo abitwaye neza mu masomo, abahuguwe neza mu myigire, ku rugamba, igitsina gore ndetse n’abakomoka mu bihugu bituranye na Tanzania.

Perezida Samia Hassan yavuze ko yahaye bariya bofisiye inshingano nshya akurikije ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Tanzania.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *