Amakipe 12 akomeye ku mugabane w’Uburayi, yatangaje ko azitabira shampiyona nshya igiye kujya iyahuza izwi nka UEFA Super League.
Ku ikubitiro amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iriya shampiyona arimo AC Milan, Arsenal, Atlético de Madrid, Chelsea, FC Barcelona, FC Internazionale Milano, Juventus, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham Hotspur.
Byitezwe ko hari n’andi makipe atatu azinjira muri iriya shampiyona mbere y’uko umwaka w’imikino wayo wa mbere utangira, hanyuma andi atanu akazajya aryinjiramo buri mwaka bitewe n’uko azajya yitwara muri shampiyona z’imbere mu bihugu byayo.
Magingo aya nta kipe n’imwe yo mu bihugu byo mu Bufaransa no mu Budage ariyandikisha muri ririya rushanwa.
UEFA Super League izajya ikinwa ite?
Byitezwe ko iriya shampiyona y’amakipe akomeye i Burayi izajya ikinwa hagati mu cyumweru (mu mibyizi), hanyuma mu mpera z’icyumweru amakipe akitabira imikino ya shampiyona y’imbere mu bihugu byayo.
Iri rushanwa rizatangira muri Kanama, aho amakipe 10 azaba agabanyije mu matsinda abiri azajya ahura mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, hanyuma amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda akatishe itike ya 1/4 cy’irangiza.
Amakipe azaba yarangije ku mwanya wa kane n’uwa gatanu muri buri tsinda azahurira mu mikino ya kamarampaka, kugira ngo hashakwe andi makipe abiri azaba abura ngo huzure umunani yo gukina 1/4 cy’irangiza.
Uburyo bw’umukino ubanza n’uwo kwishyura buzajya bukoreshwa kugeza ku mukino wa nyuma uzajya uba muri Gicurasi, hanyuma amakipe yawugezeho ahure mu mukino umwe uzajya ubera kuri Stade iri Neutre (ikibuga kitari icy’ikipe zahuye).
Kuki igitekerezo cya ririya rushanwa kije ubu?
Abatangije igitekerezo cya ririya rushanwa, bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije cyane ubukungu bw’amakipe yose y’i Burayi, bityo bukaba bukeneye kuzahurwa binyuze mu nzira y’ubucuruzi.
Super League yavuze ko mu mezi ashize habaye ibiganiro bikomeye byahuje abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru, bigaga ku hazaza h’ingengabihe amarushanwa y’i Burayi azajya akinwamo.
Yavuze ko “Amakipe yashinze [ririya rushanwa] asanga ibisubizo byifujwe nyuma yibi biganiro bidakemura ibibazo by’ibanze, birimo ibikenewe mu gutanga imikino yo mu rwego rwo hejuru ndetse n’amafaranga y’inyongera kuri piramide muri rusange.”
Amakipe azakura nyungu ki muri ririya rushanwa?
Itangazo UEFA Super League yasohoye mu ijoro ryakeye, rivuga ko ririya rushanwa rizagira uruhare rukomeye mu kongera kuzamura ubukungu bw’amakipe y’Iburayi.
Itangazo rivuga ko amafaranga amakipe yitabiriye ririya rushanwa azajya yishyurwa ari hejuru cyane y’ayo yahabwaga kubera kwitabira amarushanwa ya UEFA.
Umubare nyawo w’amafaranga ririya rushanwa rizajya ryinjiza ntiwatangajwe, gusa UEFA Super League yatangaje ko mu ntangiriro z’irushanwa ashobora kurenga miliyari 10 z’ama-Euro.
Super League kandi yijeje amakipe yemeye gutangiza ririya rushanwa angana na miliyari eshatu n’igice z’ama-Eruro, mu rwego rwo kuyafasha gukomeza imishinga yayo y’ibikorwa remezo ndetse no kwigobotora ingaruka icyorezo cyateje.
Byitezwe ko buri mwaka ririya rushanwa rizajya ryinjiza angana na miliyari enye z’ama-Euro mu kwerekana imikino yaryo, akaba ari hejuru ya milyari 3.25 UEFA yagiye yinjiza mu myaka itatu ishize mu mikino ya UEFA Champions league, Europa league na Super Cup.
UEFA Super League yateje ukutavuga rumwe
Magingo aya abarimo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA), ndetse n’amashyirahamwe atandukanye barwanyije ririya rushanwa.
Ababikurikiranira hafi basanga impamvu UEFA yafashe iya mbere mu kwamagana Super League, ari uko ishobora kurangiza burundu amarushanwa ya UEFA Champions league na Super League abantu bararikiraga bajya kureba ariya makipe akomeye.
Ku rundi ruhande abamaganye ririya rushanwa bo bahuriza ku kuba rishobora gutuma umupira w’amaguru utakaza umwimerere wayo, ibyishimo watangaga ku bafana ntibyongere kuboneka.
UEFA mu ijoro ryakeye yatangaje ko “Ikipe yose n’umukinnyi uzitabira Super league agomba guhagarikwa mu marushanwa yose ategurwa na UEFA na FIFA, [agahagarikwa] ku rwego rw’Uburayi n’urwego mpuzamahanga.”
UEFA yunzemo iti: “turafata ingamba zose zidushobokera, ku nzego zose yaba iz’ubutabera n’iza siporo, mu rwego rwo gukumira ko ibi byabaho.”
UEFA yashimiye amakipe yo mu Budage no mu Bufaransa yanze kwitabira ririya rushanwa, ihamagarira abakunzi ba ruhago n’abanyapolitiki bose guhuza imbaraga bakaburizamo uriya mushinga.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) na yo yamaganye ririya rushanwa, ishimangira ko irushanwa iryo ariryo ryose rikwiye kubahiriza amahame agenga umupira w’amaguru.
FA y’Abongereza yo yavuze ko Super League yangiza ruhago y’Abongereza n’iy’u Burayi mu nzego zose, kandi ko byibasira amahame yo guhatana ku mugaragaro.
Yunzemo iti: “Ntabwo twatanga uruhushya ku irushanwa iryo ariryo ryose ryangiza umupira w’amaguru w’Ubwongereza, ndetse tuzafata ingamba zose zemewe n’amategeko ndetse n’amabwiriza akenewe mu rwego rwo kurengera inyungu rusange z’umukino.”
Amashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu bihugu by’Ubwongereza, Espagne n’Ubutaliyani na yo yamaganye ririya rushanwa, hadasigaye abanyapolitiki barimo nka Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson.
Kuri uyu wa Mbere i Montreux mu Busuwisi hateganyijwe inama ya Komite Nyobozi ya UEFA byitezwe ko yiga ku ngingo zirimo na ririya rushanwa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


