Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yaburiye abo yise ‘ibisambo’ bikora mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu cye ko uwo ibimenyetso bizatunga agatoki nk’umwe mu bisambo azakomereza ubuzima mu buroko.
Perezida Chakwera yabigarutseho, mu gihe aheruka kwirukana Minisitiri w’Umurimo mu gihugu cye, Ken Kandodo wajyanye n’abandi bayobozi 19 baheruka gutabwa muri yombi.
Aba bazize za miliyoni z’amadorali ya Amerika bakekwaho kunyereza, mu gihe yari agenewe gufasha Malawi guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko hari $ miliyoni 8 zaburiwe irengero, mu gihe zagombaga gufasha Malawi guhangana na kiriya cyorezo.
Perezida Chakwera mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko kwirukana uriya muminisitiri no guta muri yombi bariya bayobozi bigamije kwerekana ko ruswa itagomba kwihanganirwa na rimwe.
Perezida Chakwera n’uburakari bwinshi yavuze ko umuyobozi wese bizagaragara ko yagize uruhare mu inyerezwa rya ziriya miliyoni 8 azahura n’ingaruka.
Ati: “Rero ndagira ngo ibisambo byose byihishe mu nzego za Leta binyumve: Gihamya niramuka igutunze urutoki nka kimwe mu bisambo byibye amafaranga ya COVID yo kurokora ubuzima mu gihe amagana y’abantu bacu bicwa na COVID-19, uzisanga muri gereza.”
Itangazo Polisi ya Malawi yasohoye ku Cyumweru rivuga ko bariya bayobozi baheruka gutabwa muri yombi bashobora kuregwa ibyaha birimo “ubujura bukozwe n’umukozi wa Leta”, byabahama bakaba bakoreshwa imirimo y’amaboko ivunannye.
Abayobozi batawe muri yombi ku Cyumweru bakurikiye abandi 28 bari bakuriye uturere birukanwe muri Gashyantare uyu mwaka bazira gukoresha nabi ariya mafaranga.
Perezida Chakwera yavuze ko yamaze guhagarika imishahara y’abayobozi Bose bakekwaho kunyereza ariya mafaranga, ndetse ko urugendo rwo kubahana rugomba gutangira mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


