Perezida wa Tchad, Marchal Idriss Déby Itno, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize ibikomere by’amasasu yagize mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari ayoboye ingabo za Tchad ku rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwe.
Inkuru y’urupfu rwa Perezida Déby yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Tchad, Gen Azem Bermandoa Agouna, wavuze ko yarashwe ubwo yari yasuye ingabo ze mu majyaruguru y’igihugu aho zimaze iminsi ku rugamba.
Avugira kuri Televiziyo y’Igihugu yagize ati: “Deby yahumetse umwuka wa nyuma ubwo yarindiraga ubusugire bw’igihugu ku rugamba mu mpera z’icyumweru gishize.”
Umuvugizi w’Igisirikare cya Tchad yakomeje avuga ko Gen Mahamat Kaka usanzwe ari umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Déby ari we ugomba kumusimbura nka Perezida w’inzibacyuho wa Tchad.
Inkuru y’urupfu rwa Perezida Déby w’imyaka 68 y’amavuko yamenyekanye, nyuma y’umunsi atorewe kuyobora Tchad muri manda ya gatandatu yikurikiranya.
Ni nyuma y’uko yari amaze imyaka 30 ari Perezida wa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru y’umugabane wa Afurika.
Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yabaye ku wa 11 Mata yatangajwe ejo ku wa Mbere, yerekanaga ko Perezida Déby yari yegukanye intsinzi ku majwi 73.9%.
Nyuma yo gutsinda byari byitezwe ko ageza ijambo ku baturage b’igihugu cye, gusa ahitamo kurisubika ahubwo ajya gusura ingabo ku rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba.
Ingabo za Tchad zari zimaze iminsi zihanganye n’inyeshyamba za FACT zateye igihugu ku munsi w’amatora ziturutse ku mupaka uhuza Tchad na Libya, mbere yo gukora urugendo rurerure zigana mu majyepfo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo izi nyeshyamba zakubiswe incuro n’ingabo za Tchad.
Gen Agouna uvugira igisirikare cya Tchad yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ingabo za Tchad ziciye mu ntara ya Kanem iherereye ku birometero 300 uvuye i Ndjamena mu murwa mukuru inyeshyamba zirenga 300, izindi zibarirwa mu 150 zigafatwa mpiri.
Gen Agouna yavuze ko abasirikare batanu ba Tchad ari bo baguye muri iyo mirwano, abandi 36 barakomereka.
Perezida Déby yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa 16 Mata ubwo yari muri Repubulika ya Congo mu muhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso, wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari wahagarariye Perezida Kagame.
Nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tchad, yari yarakunze kuyobora ingabo z’iki gihugu mu ntambara zitandukanye zagiye zirwanamo n’imitwe yitwaje intwaro.
Nko ku itariki ya 02 Mata umwaka ushize, Perezida Déby yayoboye igitero simusiga kiswe “Opération Boma Anger” ingabo za Tchad zagabye ku nyeshyamba z’umutwe wa Boko Haram.
Iki gitero cyafatiwemo intwaro nyinshi z’uriya mutwe, cyicirwamo abarwanyi 76 ndetse kinabohorerwamo abasirikare ba Tchad bari barafashwe bugwate.
Kuyobora neza ibi bitero byatumye muri Kanama 2020 Idriss Déby wari usanzwe ari Jenerali ahabwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tchad ipeti rya Maréchal du Tchad/Field marshal mu rwego rwo kumushimira.
Iri peti risumba ayandi mu gisirikare cya kiriya gihugu ni we wa mbere wari urihawe mu mateka yacyo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


