Kwibuka27: Uturere tuza imbere mu kugira imiryango myinshi yazimye kubera Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidele, avuga ko kuva muri 2009 kugeza mu 2019, uyu muryango watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basanze imibare iri hejuru mu Turere twa Karongi na Nyamagabe.

Nsengiyaremye avuga ko ubushakashatsi n’ubu bukomeje, akemeza ko hamaze kuboneka imiryango yazimye irenga ibihumbi 15. Iyi miryango ibarirwamo abantu basaga ibihumbi 68.

Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga ibihumbi bibiri yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe akarere ka Nyagatare ko gafite umuryango 1 wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.

Yabwiye RBA ko “Mu bushakashatsi twakoze twasanze intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo arizo zibaziwe cyane, akarere ka Karongi niko kagize imiryango yazimye myinshi irenga ibihumbi bibiri, akarere ka Nyamagabe niko kagakurikira, twabonye bifitanye isano n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo, kuko utwo turere twombi Inkotanyi zatugezemo bitinze bitewe n’ingabo z’Abafaransa ari zihari.”

Avuga ko barimo gutekereza uburyo bashyiraho igitabo kivuga ku miryango yazimye bakacyandika neza, bagakora filime kuri iyo miryango mu buryo bwimbitse isobanura neza iyo miryango, n’uburyo yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imiryango isaga ibihumbi 15 niyo bimaze kumenyakana ko yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo bwo kubika amateka y’iyi miryango kugira ngo itazibagirana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *