Posite de Sante ya Kamushenyi iri mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, mu mwaka wa 2020 yahaye Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, umubare munini w’abantu bahivurije mu gihe byasuzumwe bikaboneka ko bamwe bari barapfuye, abandi barimutse, yewe abandi ngo ntibigeze bajya kwivuza. Iri vuriro rirebererwa n’Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, ryashyikirije RSSB umubare w’abarwayi 97 bavuwe mu 2020 ngo bishyurirwe ubwishingizi, ubwo byasuzumwaga, ngo harebwe ko koko aba barwayi bivuje, byagaragaye ko bamwe bari barapfuye mbere y’igihe bivugwa baje kwivuriza. Muri abo nk’uko inkuru ya Radio Ishingiro ifatanyije na The Chronicles ibivuga, harimo abari barimutse ndetse n’abavuga ko batigeze bajya kwivuza kuri Poside de Sante ya Kamushenyi. Uwitwa Emmanuel Ntizihabose, iri vuriro rivuga ko yaje kuryivurizaho muri Gicurasi 2020, nyamara we yari yarapfuye muri Mata 2020. Umugore we, Jeannette Mukahigiro utuye mu Mudugudu wa Kabahura, Akagari ka Rwagihura mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, avuga ko iby’ayo makuru yatanzwe na Poste de Sante ya Kamushenyi ari ubushinyaguzi. Yarakaye, ati ” Ibyo ni ukunshinyagurira. Bareke umugabo wanjye aruhukire mu mahoro.” Ntiyumva ukuntu umugabo we yagiye kwivuza, kandi yari atakiriho. Nimutse muri kariya gace mfite imyaka 13 Undi na we uri ku rutonde rw’abagiye kwivuriza i Kamushenyi ni umusaza w’imyaka 78. Amakuru yahawe RSSB avuga ko uyu yivuje muri Gicurasi 2020, ubwo hasuzumwaga neza niba ari uko byagenze, byagaragaye ko uyu mugabo yimutse muri aka gace afite imyaka 13. Yavuze ko atigeze ajya kwivuriza i Kamushenyi. Indi ngingo yibazwaho ni iy’uwitwa Claudine Mukarugira aho ngo yajyanye umugabo we i Kamushenyi kumuvuza muri Nyakanga 2020. Nyamara icyo gihe, uyu mugabo ntiyari akiba mu Rwanda kuko mu 2015 yari yaragiye muri Uganda. Muri aba barwayi 97, biragoye kumenya niba bose barivuje i Kamushenyi cyangwa batarahivurije kuko bisaba kureba kuri buri zina rya buri murwayi. Ikigaragara ni uko ibi bintu birimo uburiganya. Ubuyobozi ku rwego rwa Poste de Sante n’ikigo nderabuzima, ntacyo bashatse kuvuga kuri ayo makuru. Banze no kwitaba telefoni z’ibi bitangazamakuru bibiri. RSSB ibikeka amababa Ikibazo cyo guhimba imibare y’abarwayi gishobora kuba kitari i Kamushenyi gusa kuko RSSB ivuga ko itanga amafaranga menshi ku kwishyura ubwishingizi. Ibi bituma ikeka ko amavuriro ahimba imibare y’abarwayi kugira ngo yishyurwe menshi, atigeze akoresha. Kuva muri Kamena kugeza Ukuboza 2018, RSSB yari yateganyije kwishyura miliyari 47 ku bijyanye n’ubwishingizi gusa byaje gusaba gutanga miliyari 52.2. Ibi bivuze ko hiyongereyeho Frw miliyari zisaga zirindwi. Uwayobora RSSB icyo gihe, Richard Tushabe yavuze ko ” hari ibikorwa by’ibyaha bituma habaho icyo gihombo. Sinakubwira ngo twahombye angahe.” Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira we avuga ko abayobozi bane bari gukorwaho iperereza kuri iki kibazo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Abadepite sinzi icyo bakora\\Iyi system ifite abantu//Hari inyangabirama zirirwa ziba- Ap. Mutabazi
youtube.com


