Uruhuri rw’ibibazo muri Uganda yitegura guhatanira n’Amavubi itike y’Igikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo hatangire imikino y’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022, ikipe y’igihugu ya Uganda ikomeje kuvugwamo uruhuri rw’ibibazo.

Imisambi ya Uganda iri mu tsinda rimwe n’Amavubi y’u Rwanda, Harambee Stars ya Kenya na Les Aigles du Mali ya Mali.

Nta gihindutse imikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izatangira ku wa 31 Gicurasi, isozwe mu Ukwakira.

Kimwe mu bibazo byugarije ikipe ya Uganda harimo kuba nta mutoza mukuru ifite magingo aya, nyuma yo gutandukana n’umunya-Ireland y’Amajyaruguru Jonathan McKinstry wari umutoza wayo mukuru.

McKinstry wari umaze amezi 18 atoza iriya kipe, yirukanwe nyuma y’uko Uganda yari imaze kubura itike y’Igikombe cya Afurika kigomba kubera mu gihugu cya CamĂ©roun.

Kubura iyi tike kandi byasize uwari Kapiteni wa Uganda akanaba umuzamu wayo, Denis Onyango asezeye, ajyana n’uwari umwungiriza we Hassan Wasswa Mawanda wari umaze imyaka 15 akinira imisambi ya Uganda.

Aba kandi bajyanye na Michael Azira ukinira New Mexico United yo muri Mexique wasezeye mu kipe y’igihugu ku wa 14 Mata.

Bisobanuye ko Uganda ibura umutoza mukuru, Kapiteni ndetse na Kapiteni wungirije.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko ibi bibazo byiyongeraho kuba hari ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi batandukanye ndetse n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA).

Ubu bwumvikane buke bushingiye ku mafaranga y’uduhimbazamusyi abakinnyi b’ibyiciro bitandukanye bagiye bemererwa ariko ntibayahabwe.

Nko ku wa 09 Mata, Mike Sulaiman Mutyaba wahoze akinira Imisambi ya Uganda ndetse n’amakipe nka TP Mazembe na Al Merrick yo muri Sudani, yakubiswe iz’akabwana mbere yo gutabwa muri yombi, azira kwigaragambiriza ku biro bya FUFA.

Uyu yamaganaga Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, Eng Moses Magogo; amusaba kwegura ku mirimo ye.

Magogo ashinjwa kwima abakinnyi barimo ab’ikipe y’igihugu nkuru ya Uganda, abari n’abategarugori ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 17 na 20 amafaranga yabo y’uduhimbazamusyi ndetse n’ayo bagiye bemererwa na Guverinoma ya Uganda nk’ishimwe ry’uko bagiye bitwara neza.

Nk’ikipe nkuru ya Uganda nyuma yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cya Afurika cya 2019, hari amafaranga yemerewe na Perezida Museveni ariko bivugwa ko itarayahabwa.

Iy’Abatarengeje imyaka 20 na yo hari amafaranga yemerewe nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Mauritania, gusa na yo bivugwa ko itarayahabwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *