U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uwa kabiri muri Afurika mu gutanga ubutabera ndetse no gushyira mu bikorwa iyubahiriza ry’amategeko, nk’uko bigaragara muri raporo iheruka kujya ahagaragara.
Ni ibikubiye muri Raporo yitwa “The World Justice Project Rule of Law Index” yerekana uko ibihugu byahize ibindi mu kubahiriza amategeko mu mwaka ushize wa 2020.
Iyi raporo yasohokeye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 37 ku Isi ndetse n’uwa kabiri muri Afurika, mu bihugu 128.
Igihugu cya Tanzania ni cyo gijurikira u Rwanda mu karere dore ko ari icya 93 ku Isi, kigakurikirwa na Kenya ya gatatu ya 102 ku Isi, mu gihe Uganda ya nyuma mu karere mu kubahiriza amategeko iza ku mwanya wa 120.
U Rwanda rwabaye urwa kabiri muri Afurika nyuma ya Namibia iri ku mwanya wa 35, Ibirwa bya Maurice bya 38, Botswana ya 43 na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 45.
U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu, kuko ku rutonde nk’uru rwa 2019 rwari rwaje ku mwanya wa 40 mu bihugu 126 byari byarushyizweho.
Raporo Ngarukamwaka ya “World Justice Project Rule of Law Index” ikora urutonde hagendewe ku bintu umunani by’ingenzi birimo uburyo inzego z’ubuyobozi zishyirwaho, kuba hatarangwa ruswa, Guverinoma idaheza, uburenganzira bw’ibanze, umutekano n’ituze, ishyirwa mu ngiro ry’amabwiriza, ubutabera ku baturage, ndetse n’ubutabera ku banyabyaha.
Urutonde rwa 2020 rwakozwe hifashishijwe inyigo ku miryango 130, 000 n’abanyamategeko 4,000 bo hirya no hino mu Isi.
Ibihugu 10 biyoboye Isi mu kubahiriza amategeko birimo Denmark, Norvège, Finland, Suède, u Buholandi, u Budage, Nouvelle Zélande, Autriche , Canada na Estonie.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


