Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu yavuze kuri Camera zo ku muhanda zimaze igihe zinubirwa n’abatari bake, ishimangira ko ziri mu bikoresho byayo byunganira abapolisi bo ku muhanda mu kazi kabo ka buri munsi.

Abenshi mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe binubira ziriya Camera, nyuma yo gushyirwa ku mihanda yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo guhangana n’abica amategeko y’umuhanda binyuze mu kurenza umuvuduko.

Abinubira ziriya Camera bavuga ko zashyizwe ahantu hihishe bigoranye kuzibona, bagashinja Polisi gushaka kuzihisha igamije “kwiba Abanyarwanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko ziriya Camera zashyizweho mu rwego rwo kunganira Polisi yo mu muhanda.

Ati: “Polisi rero kuko itashyira umupolisi kuri buri sentimetero y’umuhanda kuva Rusizi kugera Kagitumba, cyangwa se kuva Rubavu kugera Rusumo, mu rwego rw’iterambere iyo hagaragaye ibikoresho nka biriya bya za Camera Polisi irabyifashisha.”

“Ziriya Camera rero zaje zije kunganira abapolisi, cyane cyane mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Camera ikaba aho umupolisi atari. Ni ibikoresho bya Polisi.”

Ku bijyanye no kuba ziriya Camera zishyirwa ahantu hihishe, CP Kabera yavuze ko “iyo uburiye umunyamakosa ukamubwira ibyo agomba kwirinda ntabyubahirize, none se iyo ugiye kumufara uramubwira uti ‘ndaje ngufate, noneho ngiye kujya hariya uhansange ngufate?’ Ntabwo ari byo. Abaturage rero nibumve ko bagomba gukora inshingano zabo na Polisi igakora izayo.”

Yavuze ko abatwara ibinyabiziga bakwiye gusubiramo ibyo bize mu mategeko y’umuhanda no mu bukangurambaga bahabwa, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

CP Kabera asa n’uburira abatwara ibinyabiziga, yavuze ko abinubira Camera babitangiye kare, kuko “umunsi azagera Kagitumba akayibona cyangwa akagera Rusumo akayibona cyangwa akagera Rusizi akayibona, urumva ni gahunda ndende rero, ahubwo abantu nibitegure basubiremo ibyo bize.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Camera zomumuhanda ntakibazo ziteje gusa turasaba abashinzwe ibyapa kubivugurura bikajyana nimihanda tunyuramwo: urugero nko muri nyamagabe icyapa gisohoka mugasantre cya kibuza kurenza 80km/h ibumoso hari ikindi kinjira muri centre kibuza kurenza 50km/h, camera iri hagati yabyo kandi ibandikira Bose bivugako ufite umuvuduko wa 80km arandikirwa nkutubahirije umuvuduko wa 50km, icyo ikibazo gokwiye gukosorwa

  2. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Camera zomumuhanda ntakibazo ziteje gusa turasaba abashinzwe ibyapa kubivugurura bikajyana nimihanda tunyuramwo: urugero nko muri nyamagabe icyapa gisohoka mugasantre cya kibuza kurenza 80km/h ibumoso hari ikindi kinjira muri centre kibuza kurenza 50km/h, camera iri hagati yabyo kandi ibandikira Bose bivugako ufite umuvuduko wa 80km arandikirwa nkutubahirije umuvuduko wa 50km, icyo ikibazo gokwiye gukosorwa

  3. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Impamvu ituma tuvuga cyane, ni uko iyo urebye mu bindi bihugu, aha natanga urugero rwo mu BUHOLANDI, iyo CAMERA ibonye wihuta cyane, iraguflasha, ukamenya ko warengeje umuvuduku, ukagabanya. Iyo utagabanije umuvuduko, aho murabonana. Gihita gitanga raporo muri polisi, ukajya kwishyura. Iyo hashize igihe runaka utarishyura, bagushyira kuri RECHERCHE.

  4. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Impamvu ituma tuvuga cyane, ni uko iyo urebye mu bindi bihugu, aha natanga urugero rwo mu BUHOLANDI, iyo CAMERA ibonye wihuta cyane, iraguflasha, ukamenya ko warengeje umuvuduku, ukagabanya. Iyo utagabanije umuvuduko, aho murabonana. Gihita gitanga raporo muri polisi, ukajya kwishyura. Iyo hashize igihe runaka utarishyura, bagushyira kuri RECHERCHE.

  5. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Arega camera ntakibazo ziteje ahubwo Nuko bazishyira no kucyapa cya 40 nnc watutuka rusizi saah sita ukajya kagitumba urimo kugendera muri 40 Koko

  6. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Arega camera ntakibazo ziteje ahubwo Nuko bazishyira no kucyapa cya 40 nnc watutuka rusizi saah sita ukajya kagitumba urimo kugendera muri 40 Koko

  7. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Camera ni sawa. Zizadufasha kugabanya umuvuduko ukabije na kwica amategeko nkana. Ahubwo abanyegare nabo bazashyirirweho kwiga amategeko yumuhanda. Kuko bari mubateza impanuka. E.g: umuhanda Muhanga gare ujya huye. Ahitwa eteka habera depassement zikabije.amagare agenda nabi kdi agateza impanuka. Police idufashe

  8. Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
    Camera ni sawa. Zizadufasha kugabanya umuvuduko ukabije na kwica amategeko nkana. Ahubwo abanyegare nabo bazashyirirweho kwiga amategeko yumuhanda. Kuko bari mubateza impanuka. E.g: umuhanda Muhanga gare ujya huye. Ahitwa eteka habera depassement zikabije.amagare agenda nabi kdi agateza impanuka. Police idufashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *