Umuyobozi w’Inteko y’Abadepite muri Tanzania, Job Ndugai yibukije bagenzi be ko nta muntu wemerewe kuza mu nteko yambaye karuvati itukura kuko yemerewe perezida wenyine. Ibi Ndugai yabisabye abadepite kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, ubwo yavugaga ko bagomba kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwambara igihe bari mu nteko. Avuga ko ari ibara noneho kwambara karuvati itukura, igihe perezida yaje mu nteko. Ndugai Ati ” Ndagira ngo mbibutse bavandimwe badepite, igihe umuyobozi mukuru w’igihugu ari buze, ntibyemewe kwambara karuvati itukura mu nteko. Ngira ngo ibyo twabyumvikanyeho ko red ari iya nyakubahwa. Uzayambara, ni ukumushyira hanze.” Biteganyijwe ko uyu munsi, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassana ageza ku badepite, icyerekezo cya guverinoma yashyizeho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


