Imikino ya gicuti yakinwe kuri uyu wa Kane, yasize ikipe ya APR FC itsinze Rutsiro FC igitego 1-0, mu gihe ikipe ya Police FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-2.
Ni imikino amakipe akomeje gukina mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere izasubukurwa ku wa 01 Gicurasi.
APR FC yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade Amahoro i Remera, batandukanywa n’igitego iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yatsindiwe na Ruboneka Jean Bosco mu gice cya mbere cy’umukino.
Uyu mukino wagombaga gutangira saa cyenda z’umugoroba, gusa uza gukererwaho isaha imwe n’iminota 15, utangira saa kumi n’iminota 16.
Icyatindije itangira ry’umukino ni uko amakipe yombi yatinze gupimwa ndetse ibisubizo by’ibizamini bya COVID-19 byafashwe amakipe yombi bigatinda kuboneka.
Uyu mukino wakinwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza FERWAFA yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Ingingo ya 2.4 y’aya mabwiriza ivuga ko “Amakipe afite inshingano zo kuzajya apimisha abakinnyi na Staff technique kuri buri munsi w’umukino hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.”
“Ibyo bipimo bizajya bifatwa ku munsi w’umukino ku kibuga umukino uberaho kandi bishyikirizwe uhagarariye FERWAFA ku kibuga nibura amasaha atatu mbere y’isaha umukino utangiriraho.”
“Gukererwa gutanga ibisubizo bya Rapid Test ku munsi w’umukino mu gihe giteganywa n’amabwiriza, ikipe ihanishwa ihazabu ringana na 200, 000 Frw” nk’uko amabwiriza ya FERWAFA akomeza abisobanura.
Uretse APR FC yatsinze Rutsiro, ikipe ya Police ku rundi ruhande yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2.
Police FC yarangije igice cya mbere cy’umukino ifite ibitego 3-0 bya Patrick Sibomana, Ndayishimiye Antoine Dominique na Twizeyimana Martin Fabrice mu gice cya mbere naho Munyakazi Youssouf Lule atsinda icya kane.
Bibiri bya Kiyovu Sports byo byatsinzwe na Ngendahimana Eric cyo kimwe na Ishimwe Kevin.


