Messi yanditse amateka mashya, ashimirwa ibyo yakoreye Griezmann

Sangiza iyi nkuru

Lionel Messi yaraye afashije FC Barcelona akinira kunyagira Getafe ibitego 5-2, yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya shampiyona ya Espagne utsinze kuva ku bitego 25 kuzamura mu myaka 12 yikurikuranya.

Nyuma yo gutwara igikombe cya Copa del Rey mu cyumweru gishize banyagiye Athletic Bilbao ibitego 4-0, Messi na bagenzi be bari bakiriye Getafe i Camp Nou mu mukino w’umunsi wa 32 wa La liga.

Ibitego 5-2 batsinze byari bihagije kugira ngo babone amanota atatu yabafashije gukomeza kotsa igitutu amakipe ya Atlético de Madrid na Real Madrid abari imbere.

FC Barcelona yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru mu gice cya mbere cy’umukino, ikirangiza iri imbere n’ibitego 3-1.

Messi wari wabanje gutera umutambiko w’izamu ku munota wa gatatu w’umukino, yafunguye amazamu ku wa munani nyuma yo gusiga ba myugariro ba Getafe.

Iyi kipe yo mu mujyi wa Madrid yaje kwishyura iki gitego nyuma y’iminota ine binyuze kuri myugariro Clement Lenglet witsinze.

Igitutu FC Barcelona yashyize kuri Getafe kuva ku munota wa 12 cyatumye myugariro Sofian Chakla washakaga guha umuzamu we umupira yitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 28, mbere y’uko Messi atsinda icya gatatu cyari icya kabiri cye muri uyu mukino nyuma y’iminota itanu.

Iki gitego cyari icya 25 Messi atsinze muri shampiyona ya Espagne muri uyu mwaka w’imikino, ndetse byibura kuva muri 2009 yashoboye gutsinda muri iriya shampiyona kuva kuri biriya bitego kuzamura.

Nta wundi mukinnyi mu mateka ya La liga uresa uriya muhigo uretse we.

Messi yashoboraga gutsinda igitego cye cya gatatu muri uriya mukino ubwo Antoine Griezmann yakorerwagaho ikosa ryavuyemo Penaliti ku munota wa 90+3, gusa ahitamo guha amahirwe uyu mufaransa wahise ayinjiza.

Ni igikorwa cyongeye gushimwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru, bongeye kumushimira umutima wo kutikunda no guharanira ibyubahiro.

Mu gihe Messi usanzwe atera penaliti za FC Barcelona yari gutera iriya penaliti, yari guhita yongera umubare wa Hat-trick amaze gutsinda, ndetse ikanamwongerera umubare w’ibitego byamufasha gutwara igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ahataniye n’abarimo Karim Benzema ufite ibitego 21.

Amashusho ya Televiziyo yerekanaga uriya mukino agaragaza Griezmann utawugaragayemo cyane yishimiye cyane igikorwa Messi yari amukoreye.

Igitego cya Griezman cyari icya gatanu cyaje nyuma y’icyo myugariro Ronald Araujo yari amaze gutsinda ku munota wa 87 ku mupira wari uturutse muri koruneri; na cyo cyaje kiriha icyo Getafe yari yatsindiwe kuri penaliti na Enes Unal, nyuma y’ikosa rya Aráujo.

Gutsinda Getafe byatumye FC Barcelona ifata umwanya wa gatatu n’amanota 68, irusha Sevilla iyikurikiye inota rimwe.

Barcelona irarushwa amanota abiri na Real Madrid ndetse n’atanu irushwa na AtlĂ©tico de Madrid, gusa iracyafite umukino w’ikirarane izahuriramo na Granada.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *